Uko Chelsea yakuye Mykhaylo Mudryk mu biganza bya Arsenal yizeraga kurara imwegukanye

Sangiza iyi nkuru

Mykhaylo Mudryk w’imyaka 22 wakiniraga Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka umunani akinira Chelsea ibintu byababaje cyane abafana ba Arsenal.

Muri rusange, Arsenal yari imaze igihe kirerekire iri imbere muri gahunda yo gusinyisha umunya-Ukraine Mykhaylo Mudryk. Yari imaze kumugereka inshuro 3 zose kuva mu Kuboza 2022, aho Arsenal yagarukiye kuri miliyoni 75 z’amayero zongerwaho (add-ons) miliyoni 25.

Ku rundi ruhande, Chelsea na yo yaramwifuzaga bijyanye n’imvune nyinshi ifite n’intego yo kubaka ikipe nziza mu gihe kirambye cyane cyane ko hagaragara amasura mashya haba mu bayobozi guhera ku muherwe nyirayo Toddy Boehly, umuyobozi ushinzwe tekiniki kugera no ku bakinnyi.

Benshi bibaza ukuntu umuherwe Edu Gaspard wa Arsenal ubwe ajya muri Ukraine kuvugana n’ikipe ariko bikarangira abuze umukinnyi kandi n’umukinnyi yari yashimye umushinga wabo nk’ikipe iyoboye urutonde by’agateganyo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza.

Mu by’ukuri, ku wa Gatandatu mbere gato y’umukino uherutse guhuza Chelsea na Manchester City, abagabo batatu bari mu buyobozi bwa Chelsea barimo na Toddy ubwe, bakoze inama ku buryo bazana uyu mukinnyi ndetse byabaye amahire ubwo umuyobozi ushinzwe siporo wa Shakhtar Donetsk, Darijo Srna yarebanaga uyu mukino n’uyu muherwe, ari na ko baganira kuri gahunda ya Mykhaylo Mudryk.

Chelsea yagaragazaga ko nta gahunda ifite yo kwishyura miliyoni 100 z’amayero Shakhtar Donetsk yifuzaga, ariko mu bwiru bukomeye cyane yari ibifite muri gahunda.

Ku rundi ruhande, Edu uyobora Arsenal na Mikel Arteta uyitoza bo bubashye Chelsea ko yabashije kwishyura ayo mafaranga ndetse banavuga ko nta gikuba cyacitse kuko bo bareba ubushobozi bw’umukinnyi bakabugereranya n’igiciro afite, bityo ko nta gitutu bariho ngo ni uko Chelsea yazamuye ibiciro, bongengeraho ko bafite umushinga mwiza ushimwa n’abakinnyi benshi bityo ko uwanga ataba ari uwabo.

Arsenal kandi si ubwa mbere ibuze abakinnyi ku munota wa nyuma, kuko ntawakwibagirwa Raphinha, Lisandro Martinez na João Félix, ibintu bidashimisha abafana bayo.

Arsenal yizeraga ko Mykhaylo Mudryk wamaze kwerekwa abafana ba Chelsea ku mukino uri kuyihuza na Crystal Palace, umukino wa mbere azawukina ku itariki ya 22 Mutarama ubwo izaba ikina na Manchester United.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *