Perezida Paul Kagame yasobanuye uko itsinda ry’ibyamamare 12 bizwi ku Isi byarimo abayobozi batandukanye ryaje i Kigali, rikamusaba kutiyamamariza kuyobora u Rwanda mbere y’amatora yabaye muri Kanama 2017.
Ubwo yaganiraga n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kuri uyu wa 2 Mata 2023, Perezida Kagame yavuze ko ibi byamamare byamugezeho saa tanu z’amanywa mu mwaka w’2016, biturutse ‘i Kantarange’, bagirana ikiganiro kirekire.
Ati: “2016, abantu bavuye i Kantarange barimo n’abayobozi mu nzego zitandukanye, hazamo abasitari bazwi ku Isi hose, bari bageze nko kuri 12. Bazanywe n’iki? Bazanywe no kumbaza ngo ariko urashaka kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu? Ariko icyo gihe bambazaga bambwira ngo ‘Sigaho utabikora’.”
Umukuru w’Igihugu ngo yabasubije ko atari we wabaha igisubizo, ko ahubwo bazenguruka mu turere twose tw’u Rwanda, bakabaza abaturage. Ati: “Noneho ndababwira nti ‘Ariko iwanyu aho muva ndahazi, ibyo mukora ndabizi, mubikora hari uwababwiye kubikora? Mubikoreshwa n’abandi bo hanze? Njyewe aho kugira ngo mbahe igisubizo ubu ngubu, ndabaha uburyo bwose. Mugende, mujye muri buri karere, ndabahamagarira n’abaturage baze, n’abayobozi baho, mubabaze icyo kibazo, njyewe mwe kukimbaza.”
Perezida Kagame yasobanuye ko ibi byamamare byamusezeranyije ibintu bitatu birimo kumushakira akazi keza ku rwego mpuzamahanga, ariko abitera utwatsi. Ati: “Ubwo baratangira barambwira ko hari imirimo iri international bashobora kungezaho, ni nko kuvuga ngo ukaba icyamamare, ugakora kariya kazi. Ndababwira nti ‘Ariko, usibye ko ibyo nta byo nabasabye, rwose ndagira ngo mbongereraho ko nta n’ibyo nshaka’.”
Perezida Kagame yatangaje ko iki kiganiro cyarangiye saa saba z’amanywa. Icyo gihe ngo yashimiye ibi byamamare, abyakira ku meza, hanyuma abisezeraho, birataha.


