Uko igikomangomakazi cya Zanzibar cyatewe inda n’Umudage kigata ubwami

Sangiza iyi nkuru

Igikomangomakazi Sayyida Salme wa Zanzibar afite imyaka 22 yakundanye n’umukire wari ukomeye w’Umudage, Rudolph Heinrich Ruete, amutera inda. Bimaze kuba, yahise ahunga afite ubwoba ko ashobora kwica bitewe n’ko yari yakoze ikintu gihabanye n’umuco wabo.

Uyu mukobwa yabyawe na Bin Sultan wayoboraga ubwami bwa Oman kuva 1806 kugera apfuye mu 1856. Yari umwana wa nyuma, akaba ari we wagombaga kuragwa imitungo yari yarasigaye iwabo.

Sultan yari yarise uyu mukobwa Salama bint Said, amenyekana nka Sayyida Salme.Yabayeho mu buzima bw’igitangaza bitewe n’ubuzima yaciyemo. Ubwa mbere yabanaga n’abavandimwe mu ngoro ya Bet Il Mtoni; yari ingoro y’ubwami yabaga irinzwe n’abasirikare benshi cyane.

Mu mwaka w’1851, Sayyida yabanaga na musaza we, maze nyuma ajya kubana na nyina muri Bet Il Mtoni afite imyaka 9. Izo ngendo yakoze zo kwimuka zatumye amenya kuvuga Igiswahili n’icyarabu.

Bitandukanye n’abavandimwe be, ntabwo Sayyida yigeze yiga ahubwo yatojwe kwirwanaho mu gihe cy’intambara.

Ubwo Sayyida yari afite imyaka 12, se yarapfuye. Icyo gihe yarazwe amapawundi 5.429, amasambu, imyaka n’amazu.

Mu 1859 na nyina yarapfuye, Sayyid ajya kubana na musaza we witwaga Majin bin Said, akajya amwigisha gusoma no kwandika n’ubwo byari bibujijwe ku bakobwa.

Mu mwaka nyina yapfuyemo, havutse amakimbirane hagati ya Majin Bin Said n’undi bahuzaga se witwa Barghaish Bin Said. Icyo gihe abana bose 34 bavukanaga bagomba kugira uruhande bahagararaho. Sayyida yashigikiye Majin Bin Said, ariko agera ubwo ahindura uruhande nyuma yo gushyirwaho igitutu na bakuru be, ajya kubana na Barghaish.

Amaze kugira imyaka 15, ubumenyi bwo kwandika no gusoma bwaramufashije kuko yabaye umwanditsi wa Barghaish. Yandikaga inyandiko zitandukanye z’ibyabaga byose kugera ubwo Barghaish yahungaga.

Ubwo Barghaish yari amaze guhunga, Sayyid yasubiye kwa musaza we Majin Bin Said. Ibi byamugize igicibwa ndetse atangira kwangwa muri rubanda, atangira kugirana umubano ukomeye n’abanyaburayi, ari nabwo yamenyanye Rudolph Heinrich Ruete wari umwe mu bakire b’Abadage.

Sayyida yagiranye umubano ukomeye n’uyu Mudage kugera ubwo batashoboraga guhisha urukundo rwabo. Muri Zanzibar kimwe no mu bandi Banyaburayi, bamaganye urukundo rwabo bombi ku buryo byatumye ubucuruzi bwa Rudolph buhomba, ariko ibi ntabwo byigeze bibaca intege kugera ubwo Sayyida yatwaye inda afite imyaka 22 mu 1866.

Sayyida atitaye ku bibazo n’ibihano yashoboraga kuba yahura na byo kubera musaza we Majin Bin Said wari wamaze kuragwa ubwami bwa Zanzibar, yahise ahungira muri Yemen bitewe n’uko musaza we yari yateguye kumwica.

Amaze kugera muri Yemen, yarabyaye maze nyuma umwana arapfa. Umugabo we Rudolph yamusanzeyo maze bahita bajyana mu Budage, barashyingiranwa babyarana abandi bana.

Sayyida yarabatijwe, aba umukirisit, ahabwa izina rya Emily Ruete. Yabanye n’umugabo we kugera apfuye mu 1870. Uyu mugore we yapfuye mu 1924, ashyinguranwa muri Zanzibar agakapu karimo umusenyi yahoraga atwaye.

Muri Tanzania hashinzwe inzu ndangamurage yamwitiriwe yitwa the Princess Salme Museum. Yasize yanditse igitabo kivuga uburyo uburezi bwo mu Budage no muri Zanzibar bufata abana b’abakobwa. Ni igitabo kigaruka k’ubuzima bwe.

Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Uko igikomangomakazi cya Zanzibar cyatewe inda n’Umudage kigata ubwami
    Urukundo rwabo ndarukunze cyane. Mbabajwe n’ukuntu umugabo we yahise apfa shenge bakimara kubana!

  2. Uko igikomangomakazi cya Zanzibar cyatewe inda n’Umudage kigata ubwami
    Urukundo rwabo ndarukunze cyane. Mbabajwe n’ukuntu umugabo we yahise apfa shenge bakimara kubana!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *