Cyagombaga kuba ari ku Cyumweru gisanzwe ku itariki ya 19 Ukuboza 1993, ku baturage bo mu giturage cya Sawmill cyo muri Kenya mu gace ka Ainabkoi hagati y’Intara za Uasin Gishu na Baringo ariko abaturage ntibari biteze kubona ibyabaye uwo munsi .
Saa kumi n’imwe za mu gitondo, indege yaguye muri icyo giturage.
Imbaga y’abantu yihutiye kujya aho hantu batabara abarokotse babakura mu bisigazwa by’indege bajyanwa mu bitaro.
Umwe mu barokotse ubu ni Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit.
Igihe impanuka yabaga, Kiir yari umugaba mukuru w’umutwe wa Sudan People’s Liberation Army (SPLA).
Pasiporo ya Perezida wa Sudani y’Epfo yatowe mu giturage cyo muri Kenya.
Kuri iki Cyumweru gishize, itariki ya 2 Mata 2023, nyuma y’imyaka 30, bamwe mu barokotse iyo mpanuka basuye ahabereye impanuka maze bahura n’imiryango yabatabaye. Bazanye kandi inkuru nziza ya gahunda zabo zo gushimira umudugudu warokoye ubuzima bwabo.
Intumwa za Sudani y’Epfo zigizwe n’abantu barenga 15 zari ziyobowe na Minisitiri w’ibikorwa bya Perezida, Barnaba Marial Benjamin, mugenzi we w’ibidukikije Josephine Nopwon, umuhungu wa Perezida Kiir witwa Thiik, Ambasaderi wa Sudani y’Epfo muri Kenya, Chol Ajongo na Ambasaderi Bol Wek, n’abandi.
Wek, icyo gihe wari mu bashinzwe umutekano wa Salva Kiir, yavuze uburyo urugendo rwabo rwagenze uwo munsi nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.
Kunanirwa kwa moteri
Ati: “Igihe twari i Nakuru, umuderevu w’indege yatangaje ko imwe muri moteri yananiwe ariko atwizeza ko aza kuyobora indege. Perezida Kiir yakomeje kumbaza uko byagenze. Ariko ageze mu mudugudu wa Sawmill mu gace ka Ainabkoi, umuderevu w’indege yagushije nabi indege “.
Ati: “Ndibuka ko indege yagonze ikintu nkeka ko ari inzu, ariko nyuma menya ko ari igiti. Umuderevu, Umunyamerika ukomoka muri Ethiopia, yagwishije indege mu buryo bwa kinyamwuga ”.
Wek, ubu ni umudipolomate ufite icyicaro i Juba, yavuze ko nyuma y’impanuka, abaturage bashoboraga kumva gutaka kwinshi kw’abagenzi basabaga ubufasha.
Pasiporo ya Perezida Kiir
Abaturage b’aha bashyikirije abayobozi ba Ambasade ya Sudani y’Epfo basuye aho impanuka yabereye pasiporo ya Perezida Kiir yahawe na Zambia, ibyangombwa by’abandi bagenzi ndetse n’igice cy’ibisigazwa by’indege ndetse baha intama Perezida Kiir.
Abatabaye bavuze ko nyuma y’imyaka ibiri ari bwo bamenye ko abantu bakijije ari Abanyasudani n’abadipolomate nyuma yo gufungura ibyangombwa batoye ahabereye impanuka, birimo pasiporo ya Perezida Kiir n’ibirango bya SPLA na SPLM.
Benjamin wari uhagarariye Perezida Kiir, yagaragaje ko yishimye , avuga ko ibikorwa by’ineza by’abaturage bitazagenda gutyo badahawe ibihembo.
Ati: “Kubera ubuntu bwanyu dufite igihugu ubu, kandi ntibuzagenda (ubwo buntu) butagororewe. Aha hantu ubu ni iwacu natwe kandi turateganya kubakira i Juba kugira ngo muhure na Perezida Kiir kandi tuzashora imari mu mishinga imwe n’imwe yo kubahiriza ineza yanyu ”.


