he2.png

Uko Perezida Kagame abona umuhanda uzahuza Uganda n’u Burundi, unyuze muri Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n’Abanyarwanda n’itangazamakuru kuri uyu wa 5 Nzeri 2021 yagaragaje impamvu abona Uganda ishaka kubaka umuhanda uyihuza n’u Burundi, unyuze muri Tanzania.

Muri iki kiganiro, Umukuru w’Igihugu yavuze ku bibazo u Rwanda rufitanye na Uganda, aho bishingiye n’ingaruka zabyo ku Bnayarwanda n’abanya-Uganda barukomokamo, ashinja iki gihugu kiri mu majyaruguru gukomeza imigambi wo kuruhungabanyiriza umutekano cyangwa kurugirira nabi.

Ngo muri uyu mugambi, Perezida Kagame yavuze ko ari bwo Uganda yateguye umushinga wo kubaka uyu muhanda. Ati: “Ejo bundi niba munasoma no mu binyamateka, mukabona ngo hari imihanda izakorwa, izava Uganda ikanyura Tanzania, i Burundi, ikigamijwe ni ukugira ngo mbese u Rwanda baruce iruhande, barutere ibibazo.”

Inkuru yerekeye iyubakwa ry’uyu muhanda https://bwiza.com/?Uganda-igiye-kubaka-umuhanda-ujya-mu-Burundi-unyuze-Tanzania-mu-rwego-rwo

Muri iki gihe ibihumbi byombi bifitanye “ikibazo kitoroshye”, Perezida Kagame yavuze ko bisa n’aho muri politiki ya Uganda byemejwe ko buri kibazo cyose kibayeyo n’ubwo cyaba ari Covid-19, byose bigomba kwitwa ko byaturutse mu Rwanda.

Ati: “Niba munabona n’imvugo iriho, ntabwo nibwira ko ari ibintu bipfa gukorwa gusa; bigomba kuba biri no muri politiki ngira ngo isigaye iriho, cyangwa yari iriho wenda icyo gihe iriho ukundi, ariko noneho ubu ni kumugaragaro ntabwo bicyihishira.

Nk’ubu ndetse no mu mvugo, ikibazo cyose kibaye, cyane cyane icy’umutekano cy’igihugu ubwacyo muri Uganda cyihariye, bavuga ko kigomba kuba cyavuye mu Rwanda n’iyo bidafite ahantu bihuriye na busa….Buriya n’iyo haba habaye ikibazo cya Covid-19 nk’uko twese dufite icyo kibazo, Isi yose ifite ikibazo cya Covid-19, uzagira utya wumve umuyobozi ndetse muri Uganda avuga ko ikibazo cya Covid-19 cyaturutse mu Rwanda cyangwa gitewe n’u Rwanda.”

Muri Gicurasi 2021 ni bwo byatangajwe ko Uganda ifite gahunda yo kubaka uyu muhanda kubera ko ngo abacuruzi b’iki gihugu bagorwa no kujya mu Burundi banyuze mu Rwanda kuva mu 2019. Ni nyuma y’aho tariki ya 12 uko kwezi, Perezida Evariste Ndayishimiye yari yitabiriye irahira rya Perezida Yoweri Museveni, ryakurikiwe n’ibiganiro bombi bagiranye ku munsi wakurikiyeho, byerekeye umubano w’ibihugu bayoboye bagiranye ku munsi wakurikiyeho.

he2.png

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Uko Perezida Kagame abona umuhanda uzahuza Uganda n’u Burundi, unyuze muri Tanzania
    Ubwo ga Tanzania ikaba ibyungukiyemo!!!!!!!! Gusa ndibwira ko banakeneye n’ u RWANDA. Gukomeza kurukwepa ntaho bizabageza. Politiki ya MUNYANGIRE, MUHONYORE, MWUMVISHE, ntikwiranye n’ibihugu biri mu muryango umwe. Ariko amaherezo bizarangira.

  2. Uko Perezida Kagame abona umuhanda uzahuza Uganda n’u Burundi, unyuze muri Tanzania
    Ubwo ga Tanzania ikaba ibyungukiyemo!!!!!!!! Gusa ndibwira ko banakeneye n’ u RWANDA. Gukomeza kurukwepa ntaho bizabageza. Politiki ya MUNYANGIRE, MUHONYORE, MWUMVISHE, ntikwiranye n’ibihugu biri mu muryango umwe. Ariko amaherezo bizarangira.

  3. Uko Perezida Kagame abona umuhanda uzahuza Uganda n’u Burundi, unyuze muri Tanzania
    Sinsobanukiwe! Ikibazo kirihe cy’uko Uburundi bwakwiteganyiriza inzira itanyuze mu Rwanda mu gihe dukomeje gufunga imipaka? Twavuga se umupaka w’Urwanda n’Uburundi utigeze ufungwa?

  4. Uko Perezida Kagame abona umuhanda uzahuza Uganda n’u Burundi, unyuze muri Tanzania
    Sinsobanukiwe! Ikibazo kirihe cy’uko Uburundi bwakwiteganyiriza inzira itanyuze mu Rwanda mu gihe dukomeje gufunga imipaka? Twavuga se umupaka w’Urwanda n’Uburundi utigeze ufungwa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *