Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 19 Mata 2021 cyaranzwe n’amakuru atandukanye arimo: arebana na politiki, umutekano, ubutabera n’ay’imibereho y’impunzi ziba mu Rwanda itameze neza.
Ni akurikira:
Perezida Kagame yahishuye uko yigeze gufungwa, akanatungwa imbunda
Perezida Paul Kagame muri raporo ‘Muse’ igaragaza uruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994, yahishuye ko yigeze gufungirwa muri iki gihugu cy’i Burayi, akanatungwa imbunda akangishwa kwicwa.
Umukuru w’Igihugu mu buhamya yahaye abashakashatsi bakoze iyi raporo, yavuze ko byabaye muri Kanama 1991 ubwo yari mu Bufaransa ahagarariye itsinda rya RPF Inkotanyi, ryagiye mu biganiro bigamije kugarura amahoro ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.
Gufungwa kw’igihe gito no gutungwa imbunda byatewe n’ubwumvikane buke yari amaze kugirana n’umudipolomate Paul Dijoud wari wamutumiye muri ibi biganiro, wamusabye guhagarika imirwano kuri Leta y’u Rwanda, ntiyabyemera. Dijoud yarivumbuye, abasirikare be n’abapolisi bazenguruka Paul Kagame na Emmanuel Ndahiro, babafungira muri kasho, nyuma baza kubarekura.
Gen. Ndayirukiye uri mu bagerageje ‘Coup d’Etat’ kuri Nkurunziza, yapfiriye muri gereza
Maj. Gen. Cyrille Ndayirukiye wari umusirikare wa kabiri ukomeye mu bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, yapfiriye muri gereza mu Ntara ya Gitega kuri uyu wa 24 Mata 2021.
Uyu musirikare yafunzwe ‘Coup d’Etat’ imaze gupfuba muri Gicurasi 2015, akatirwa igifungo cya burundu muri Mutarama 2016.
Icyishe Gen. Ndayirukiye ntabwo cyatangajwe, gusa abakurikiraniraga hafi ubuzima bwe bavuga ko umutekano we muri gereza utari wizewe.
U Rwanda ntiruzohereza impunzi zishakishwa n’u Burundi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe EAC, Prof. Nshuti Manasseh yatangaje ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kutoherereza u Burundi abo bushinja kugerageza guhirika Nkurunziza ku butegetsi, rushingiye ku mategeko arengera impunzi.
Ni nyuma y’igihe kirekire Leta ya Evariste Ndayishimiye wagiye ku butegetsi muri Kamena 2020, isaba u Rwanda kuyoherereza aba bakekwa rucumbikiye, kugira ngo umubano w’ibihugu byombi umaze igihe warasinziriye, wongere ubyutswe.
Icyemezo cy’u Rwanda cyo kutohereza izi mpunzi cyakiriwe nabi na Leta y’u Burundi, aho Umuvugizi mu biro bya Perezida w’u Burundi, Ambasaderi Willy Nyamitwe yagize ati “ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka” mu kugaragaza ko nta mpamvu yo gukomeza gushaka ko umubano n’iki gihugu waba mwiza.
Umunyarwandakazi wafatiwe Uganda akekwaho kwica Gen. Sabiiti
Umunyarwandakazi Jennifer Byukusenge wafatiwe n’inzego z’umutekano za Uganda mu mujyi wa Kampala bikavugwa ko yashimuswe, ubu akurikiranweho gushaka kwica Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’iki gihugu, Maj. Gen. Sabiiti Muzeeyi.
Igitangazamakuru Chimp Reports mu cyumweru gishize cyavuze ko aya makuru cyayahawe n’umwe mu bayobozi utarashatse ko amazina ye ajya ahagaragara, gusa ntiyagira byinshi abitangazaho.
Byukusenge wigaga muri Mount Kenya mu Rwanda, bivugwa ko yagiye muri Uganda kubwira umubyeyi we iby’imyiteguro y’ubukwe bwe. Ntabwo iki gitangazamakuru cyigeze kigaragaza aho yaba ahurira Gen. Sabiiti.
Inzara iravuze ubuhuha mu nkambi z’impunzi
Ikibazo cy’inzara gikomeje gufata indi ntera mu nkambi z’impunzi ziba mu Rwanda, aho buri imwe itunzwe n’amafaranga 110 FRW ku munsi umwe, ebyiri mu ziba mu nkambi ya Kigeme zikaba zariyahuye, imwe irapfa, indi ikurwa mu mugozi.
Iki kibazo cy’inzara nk’uko imiryango nka HCR na PAM yabitangaje muri Gashyantare 2021, cyatewe n’igabanyuka rikomeye ry’inkunga impunzi zahabwaga, ryatewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 zageze no ku bihugu byazitangaga.
Bitewe n’izi ngaruka, impunzi imwe yari isanzwe igenerwa amafaranga yo kuyitunga 76,00FRW ku kwezi, yagabanyirijweho ku kigero cya 60%, ubu ikaba ihabwa 3,040 FRW, bivuze ko itungwa n’110 FRW ku munsi wose.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


