Mu 1979 Perezida Paul Kagame yongeye guhura na Fred Gisa Rwigema, inshuti ye ya kera yari imaze imyaka ibarirwa muri itatu yarabuze ku ishuri bombi bigagaho, mu muhuro wafunguriye Umukuru w’Igihugu amarembo yo kuyobora ubutasi bwa Uganda.
Rwigema icyo gihe wari ugarukanye muri Uganda na Yoweri Kaguta Museveni nyuma yo kurwana urugamba rwasize Idi Amin wari Perezida wa Uganda yirukanwe ku butegetsi, ni we wumvishije Perezida Kagame impamvu ari ngombwa kwinjira igisirikare.
Perezida Paul Kagame mu kiganiro yigeze guha umwanditsi mukuru wa Jeune Afrique, François Soudan warimo wandika igitabo yise ‘The Conversation with the President of Rwanda’, yavuze ko ubwo yinjiraga igisirikare atabikoze nk’akazi.
Ati: “Mu by’ukuri mbere yo gufata iki cyemezo, mu 1977 na 1978 nari naragiriye ingendo nyinshi mu Rwanda, hanyuma mu 1979 nongera guhura na Fred. Nasobanukiwe ibanga ryari ryaratumye aburirwa irengero, duhita tuganira ku mahirwe dushobora kugira mu gihe twaba tugiye mu gisirikare. Twihaye icyerekezo cy’ibyo dushobora kwiga no kucyungukiramo. Nanone byari uburyo bwo kwagura impunzi z’Abanyarwanda kugira ngo zizabashe kugira uruhare mu kintu runaka.”
Hagati ya 1979 na 1980 ubwo Perezida Paul Kagame yari yamaze kwinjira mu nyeshyamba zari ziyobowe na Museveni, yahawe amahirwe yo kujya kwiga ibijyanye n’ubutasi muri Tanzania.
Avuga ko amahugurwa yo muri Tanzania icyo gihe yitabiriye yamaze amezi ari hagati y’arindwi n’umunani, ndetse ko hari byinshi yungutse byamufashije kugera ku ntego nyamukuru yo kubohora u Rwanda yari afite.
Yagize ati: “Ndatekereza amahugurwa yararangiye muri 78, kandi yamaze amezi ari hejuru y’arindwi n’umunani gutyo. Ubutasi bubamo ibintu byinshi. Bijyanye n’inyungu zanjye, yibanze ku bintu byinshi cyane. Icyo gihe nta kintu cyihariye cyariho, usibye icyifuzo cyo kubona ibikenewe mu rwego rwo kugera ku ntego nyamukuru.”
Muri Gashyantare mu 1981 by’umwihariko Perezida Paul Kagame yasanze mu ishyamba Fred Rwigema na Museveni, ndetse ari mu bantu 27 bagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Kabamba cyabaye intangiriro y’urugamba rwo gukuraho ubutegetsi bwa Milton Obote.
Usibye amasomo y’ubutasi Perezida Paul Kagame yaherewe muri Tanzania, mu myaka yakurikiyeho yanitabiriye amasomo nka yo i Havana mu gihugu cya Cuba.
Avuga kuri aya masomo yo muri Cuba yagize ati: “Mbere na mbere, kugira icyo wiga, ukacyigira ahantu hatandukanye buri gihe bikugirira inyungu, iyo ufite intego kandi ikaba ushaka kuyigeraho. Nko muri icyo gihe hari ibintu byinshi byo kwiga, ntitwize kuri Cuba gusa, twanize kuri Amerika.”
Amasomo y’ubutasi yo muri Cuba Umukuru w’Igihugu avuga ko yayamazemo amezi icyenda, ndetse ari mu yatumye mu 1986 nyuma y’uko Perezida Yoweri Kaguta Museveni yari amaze gufata ubutegetsi abwirukanyeho Milton Obote amugira umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza; inshingano yanakoraga mu gihe cy’urugamba.
Abajijwe akazi nyamukuru yari afite ku rugamba, yagize ati: “Bigitangira nari umurwanyi usanzwe, nyuma nza kwita ku bintu byinshi bitandukanye, gukusanya amakuru n’ibindi.”
Umukuru w’Igihugu icyakora avuga ko n’ubwo intambara irangiye yaje kwitwa umuyobozi w’urwego rw’ubutasi, we yakoraga inshingano zo kungiriza.
Raporo zitandukanye zivuga ko ubwo Perezida Paul Kagame yari umuyobozi wungirije w’ubutasi bwa Uganda yatinywaga cyane n’abantu batandukanye, gusa we avuga ko atazi niba abantu baramutinyaga; ko icyo yakoraga ari gukora akazi ke.


