Uko Robert Luong yasambanyije umugore wa Perezida Bongo akicwa urupfu rubi

Sangiza iyi nkuru

Ni inkuru itavugwa cyane y’Umufaransa Robert Luong wari umunyemari, wagiranye umubano wihariye n’umugore wa Albert Bernardo Bongo uzwi nka Omar Bongo Ondimba wabaye Perezida wa Gabon.

Bongo yahuye na Marie Josephine Nkama mu mwaka 1958. Yari umukobwa w’imyaka 18 wari ufite igikundiro.

Mu mwaka w’1967, Albert Bongo ni bwo yabaye Perezida wa Pepubulika ya Gabon, hashize imyaka mike, umugore we Nkama uzwi nka Patience Dabany atangira kumuca inyuma.

Luong yari Umufaransa wari warahawe isoko ryo gusiga amarangi mu biro bya Bongo. Byavuzwe ko ubwo yabaga akora ibyo biraka yajyaga acishamo we n’umugore we bakihererera bagasambana.

Luong yabonye ibiraka bikomeye muri Gabon bitewe n’ubuhanga yari afite, bukiyongeraho n’ijambo rikomeye u Bufaransa bwari bufite muri iki gihugu, byaramworoheye kuhakorera imirimo kugeza ubwo atsindiye akazi mu biro by’Umukuru w’Igihugu.

Tariki ya 16 Mutarama 1979, mu burakari bwinshi n’umujinya, Bongo wari waramaze kumva impuha z’uko yaba acibwa inyuma, yirukanye Luong ku butaka bwa Gabon ngo atazongera kubonana n’umugore we.

Muri uwo mwaka, ubwo Bongo yari mu ruzinduko i Paris mu Bufaransa, umugore we bari bajyanye yaramusize, ajya kureba inshuti ye Luong mu cyumba cya 42 cyari mu igorofa rya 4 muri hoteli yaho.

Icyo gihe Bongo yahurujwe n’abashinwe umutekano we bamubwiye ko umugore we ari kumuca inyuma, maze we ubwe yigira muri hoteli barimo, agera neza neza kuri iki cyumba.

Mu marira n’umujinya, Bongo yatangiye kumenagura urugi rw’icyumba cya hoteli maze abari aho barumirwa, barashoberwa. Bibazaga ku buryo Umukuru w’Igihugu yata umutwe iburayi kubera umugore we.

Polisi ya Paris yarahageze ibyivangamo ariko Bongo agenda akubita agatoki ku kandi, yiyemeza ko agomba gukora uko ashoboye kose akihorera ku wamucaga inyuma.

Ku itariki ya 27 Ukwakira 1979 mu masaa yine y’ijoro, Luong wari ufite imyaka 39 y’amavuko yiciwe iwe mu rugo ruri mu gace ka Villeneuve-sur-Lot arashwe n’abantu batamenyekanye.

Mu iperereza ryari riyobowe na Roger Marion wari uyoboye urwego rw’iperereza muri Toulouse, ryemeje ko Robert Luong yishwe n’abantu batumwe na Bongo bitewe n’uko yaryamanaga n’umugore we, Marie Josephine Nkama wameyekanye nka Patience Dabany.

Iki kirego cyahise kigezwa mu nzego zo hejuru mu Bufaransa maze dosiye ihita ibikwa kure kuko iyo igumya kuvugwa cyane byari gutuma umubano w’u Bufaransa na Gabon uzamba.

Ku rundi ruhande ariko, Gabon yasabwe guha umugore wa Luong amafaranga menshi y’indishyi.

Yanditswe na Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Uko Robert Luong yasambanyije umugore wa Perezida Bongo akicwa urupfu rubi
    @David Niyobuhungiro nkunda inkuru zawe z’amateka atarigeze avugwa. Sinzi niba n’abandi basomyi ba Bwiza babibona nka njye. Gusa courage komeza ujye usoma izo nkuru maze utugezeho ayo makuru adasanzwe. Kuva aho utangiriye kwandika kuri bene izi nkuru nta n’imwe ijya incika. Komereza aho

    1. Uko Robert Luong yasambanyije umugore wa Perezida Bongo akicwa urupfu rubi
      Bongo nawe yagiraga abagore n’inshoreke batabarika.Yasize abana 54 bazwi.Yihinduye Umuslamu kugirango arongore abagore benshi.Gushurashura bikorwa na millions nyinshi z’abantu.Kuba imana ibitubuza kandi bizatuma benshi babura ubuzima bw’iteka,ntacyo bibabwiye.

    2. Uko Robert Luong yasambanyije umugore wa Perezida Bongo akicwa urupfu rubi
      Bongo nawe yagiraga abagore n’inshoreke batabarika.Yasize abana 54 bazwi.Yihinduye Umuslamu kugirango arongore abagore benshi.Gushurashura bikorwa na millions nyinshi z’abantu.Kuba imana ibitubuza kandi bizatuma benshi babura ubuzima bw’iteka,ntacyo bibabwiye.

  2. Uko Robert Luong yasambanyije umugore wa Perezida Bongo akicwa urupfu rubi
    @David Niyobuhungiro nkunda inkuru zawe z’amateka atarigeze avugwa. Sinzi niba n’abandi basomyi ba Bwiza babibona nka njye. Gusa courage komeza ujye usoma izo nkuru maze utugezeho ayo makuru adasanzwe. Kuva aho utangiriye kwandika kuri bene izi nkuru nta n’imwe ijya incika. Komereza aho

  3. Uko Robert Luong yasambanyije umugore wa Perezida Bongo akicwa urupfu rubi
    @David Niyobuhungiro nkunda inkuru zawe z’amateka atarigeze avugwa. Sinzi niba n’abandi basomyi ba Bwiza babibona nka njye. Gusa courage komeza ujye usoma izo nkuru maze utugezeho ayo makuru adasanzwe. Kuva aho utangiriye kwandika kuri bene izi nkuru nta n’imwe ijya incika. Komereza aho

  4. Uko Robert Luong yasambanyije umugore wa Perezida Bongo akicwa urupfu rubi
    @David Niyobuhungiro nkunda inkuru zawe z’amateka atarigeze avugwa. Sinzi niba n’abandi basomyi ba Bwiza babibona nka njye. Gusa courage komeza ujye usoma izo nkuru maze utugezeho ayo makuru adasanzwe. Kuva aho utangiriye kwandika kuri bene izi nkuru nta n’imwe ijya incika. Komereza aho

  5. Uko Robert Luong yasambanyije umugore wa Perezida Bongo akicwa urupfu rubi
    Jya ukomeza udushakire izo nkuru zo hambere tuba tutarigeze twumva.Ugira inkuru nziza.

  6. Uko Robert Luong yasambanyije umugore wa Perezida Bongo akicwa urupfu rubi
    Jya ukomeza udushakire izo nkuru zo hambere tuba tutarigeze twumva.Ugira inkuru nziza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *