AHO IKIBAZO KIRI
Igihe cyose umwana wawe agusabye ikintu ukakimwimwa ntabyumva. Ahubwo uko ukomeza kumuhakanira, ni ko akomeza gutitiriza kugira ngo umuhe icyo agusaba. Iyo ubonye ko ibyo wakoze byose nta cyo bigezeho, uhitamo kuva ku izima kuko uba wumva nta kundi byagenda. Nubwo buri gihe uba wamaramaje kumuhakanira, amaherezo wongera kumwemerera ibyo agusabye nubwo uba ufite ingingimira.
Iyo ngeso yokamye umwana wawe ushobora kuyimucaho. Icyakora hari ibintu bimwe na bimwe ugomba kubanza kumenya ku birebana no guhakanira umwana.
ICYO WAGOMBYE KUMENYA
Guhakanira umwana wawe si ubugome. Hari ababyeyi bumva ko kugira icyo bima umwana ari ubugome, bakavuga ko wenda umubyeyi yagombye kungurana ibitekerezo nâumwana we, akisobanura byaba na ngombwa bakajya mu mishyikirano. Nanone, bumva ko ababyeyi batagombye kugira icyo bima umwana wabo kugira ngo atazabarakarira.
Ni ibyâukuri ko mu mizo ya mbere, guhakanira umwana wawe bishobora kumubabaza. Icyakora bimwigisha isomo ryâingenzi ryâuko mu buzima hari imipaka umuntu atagomba kurenga. Ariko iyo ugamburuye ukamuha ibyo agusaba byose, uba upfobeje ububasha bwawe, bityo ukaba urimo umwereka ko niyikunguza, azajya agukoresha icyo ashaka cyose. Nyuma yâigihe ibyo bishobora kuzatuma agusuzugura. Ubundi se umwana yakubaha ate umubyeyi nkâuwo akoresha icyo ashatse bitamugoye?
Guhakanira umwana bimutegurira kuzitwara neza mu gihe cyâamabyiruka nâigihe azaba amaze kuba mukuru. Bimutoza kugira ibyo yiyima. Ibyo bituma iyo ageze mu gihe cyâamabyiruka adapfa gushukwa nâurungano, ngo yemere gusambana cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge.
Nanone guhakanira umwana bimutegurira kuba umuntu mukuru. Dogiteri David Walsh yaravuze ati âmu buzima, [abantu bakuru] ntitubona buri gihe ibyo dushaka byose. Ubwo rero iyo twigishije abana bacu ko isi izabashyirira ku isahani icyo basabye cyose, tuba tubahemukira.â *
ICYO WAKORA
Jya wibanda ku ntego yawe. Icyo wifuza ni uko umwana wawe yazavamo umuntu ushoboye, udategekwa nâibyiyumvo kandi akazagira icyo ageraho amaze gukura. Ariko iyo umuha icyo asabye cyose, bishobora gutuma iyo ntego utayigeraho. Bibiliya ivuga ko iyo umuntu âateteshejwe kuva akiri muto, amaherezo aba indashimaâ (Imigani 29:21). Ku bwâibyo, guhana umwana wawe bikubiyemo no kugira ibyo umuhakanira. Iyo myitozo izamugirira akamaro, aho kumubabaza.âIhame rya Bibiliya: Imigani 19:18.
Â
Mu gihe umuhakaniye, ntukisubireho. Jya uzirikana ko utangana nâumwana wawe. Ubwo rero nta mpamvu yo gushyogoranya na we nkâaho ukeneye ko aguha uburenganzira bwo kumuhakanira. Birumvikana ko uko abana bagenda bakura, baba bakeneye kugira âubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza nâikibi, binyuze mu kubukoreshaâ (Abaheburayo 5:14). Ku bwâibyo, kungurana ibitekerezo nâumwana si bibi. Icyakora, ntukagwe mu mutego wo kujya na we impaka zâurudaca umusobanurira impamvu zatumye umwima ikintu runaka. Uko ujya impaka na we, ni ko agenda abona ko mu gihe ufashe umwanzuro, uba ushobora kwisubiraho.âIhame rya Bibiliya: Abefeso 6:1.
Â
Komera ku mwanzuro wawe. Umwana wawe ashobora kwiriza cyangwa akakwinginga kugira ngo arebe ko wakwisubiraho. Mu gihe ibyo bikubayeho wabyifatamo ute? Hari igitabo cyatanze inama igira iti âjya witandukanya nâumwana wawe. Mubwire uti âniba ushaka kwiriza, nakubwira iki. Ariko umenye ko atari byo biri butume nkumva. Jya mu cyumba cyawe urire, nurangiza ugarukeâ â (Loving Without Spoiling). Mu mizo ya mbere, gufata umwanzuro nkâuwo utajenjetse bishobora kukugora, kandi umwana wawe na we kubyakira bikamugora. Ariko nabona ko iyo wavuze uba wavuze, azagabanya amarere.âIhame rya Bibiliya: Yakobo 5:12.
Â
Jya ushyira mu gaciro. Ku rundi ruhande ariko, ntugahakanire umwana wawe ugamije gusa kumwereka ko umufiteho ububasha. Ahubwo âgushyira mu gaciro kwawe bimenywe nâabantu boseâ (Abafilipi 4:5). Hari ibintu uba ushobora kwemerera umwana wawe, cyane cyane mu gihe utabitewe nâuko yagutitirije, kandi ibyo agusaba bikaba bikwiriye.âIhame rya Bibiliya: Abakolosayi 3:21. src.jw
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
bwiza.com


