Ukraine: Abayobozi batandukanye barimo ba minisitiri beguye ku mirimo yabo

Sangiza iyi nkuru

Benshi mu bayobozi bakuru ba Ukraine beguye ku mirimo yabo nyuma y’uko Perezida Volodymyr Zelensky atangiye gucisha umweyo muri guverinoma ye .

Kuri uyu wa Kabiri, umujyanama wo hejuru, abaminisitiri bane bungirije na ba guverineri batanu bavuye ku mirimo yabo.

Kugenda kwabo bije mu gihe Ukraine yatangije gahunda nini yo kurwanya ruswa nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Vuba aha, abayobozi bumvise ibirego byinshi bya ruswa, raporo z’abayobozi bagura ibyo kurya ku giciro kiri hejuru y’ikiri ku isoko ndetse n’umuyobozi umwe ushinjwa kubaho mu buzima buhenze.

Umufasha mukuru Mykhailo Podolyak yavuze ko Perezida Zelensky yasubije “icyifuzo rusange cy’abaturage” ko ubutabera bwakoreshwa kuri buri wese.

Perezida yamaze kubuza abayobozi ba leta kuva mu gihugu keretse ku bahawe uburenganzira.

Uwa mbere weguye kuri uyu wa Kabiri ni Kyrylo Tymoshenko, umuyobozi wungirije w’ibiro bya perezida, wagenzuraga politiki y’akarere kandi akaba yari yarigeze gukora ku kwiyamamaza kwa Zelensky.

Nyuma y’uko u Burusiya butangiye gutera Ukraine muri Gashyantare umwaka ushize yabaye umuvugizi wa guverinoma. Yagiye avugwaho gukoresha imodoka zihenze nubwo ahakana amakosa yose.

Mu nyandiko ya Telegram, yashimiye Perezida Zelensky ku “mahirwe yamuhaye yo gukora ibikorwa byiza buri munsi na buri munota”.

Minisitiri w’ingabo wungirije Vyacheslav Shapovalov na we yeguye ku mirimo ye, nyuma y’amakuru avuga ko yagenzuye igurwa ry’ibiribwa bya gisirikare ku giciro kiri hejuru y’ikiri ku isoko ku kigo kitazwi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *