Abayobozi bashyizweho n’u Burusiya mu turere twigaruriwe na Ukraine bavuze ko abantu benshi bashyigikiye kuba mu Burusiya nyuma y’iminsi itanu y’amatora ya “referendumu” Kyiv n’abafatanyabikorwa bayo bamaganye bavuga ko atemewe kandi ateye isoni .
Ni amatora yateguwe byihuse yabereye mu bice bine bya Ukraine, Donetsk, Luhansk, Zaporizhia na Kherson, bingana na 15% by’ubutaka bwa Ukraine.
Abayobozi ba Luhansk bavuze ko 98.4% by’abaturage baho batoye kwinjira mu Burusiya. Muri Zaporizhia, umuyobozi washyizweho n’u Burusiya yavuze ko iyo mibare igera kuri 93.1%. I Kherson, umuyobozi wa komite ishinzwe gutora yavuze ko abatoye “yego” ari hejuru ya 87%.
Naho Denis Pushilin, ukuriye ikiyise Repubulika ya Rubanda ya Donetsk, yavuze ko 99,2% by’abitabiriye amatora muri aka karere batoye kwinjira mu Burusiya. Muri utwo turere twose uko ari tune, abayobozi bavuze ko amajwi yose yabazwe nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.
Mu turere twigaruriwe, bivugwa ko udusanduku tw’itora twajyanwaga inzu ku nzu mu byo Ukraine n’abafatanyabikorwa bayo bise igikorwa kitemewe, cyakozwe ku gahato kugira ngo u Burusiya bubone urwitwazo rwo kwigarurira uturere tune.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ubu akaba ashobora gufata ibikorwa bya Ukraine byo kugerageza kwisubiza ibi bice nko kugaba igitero ku Burusiya ubwabwo, mu gihe mu cyumweru gishize yatangaje ko azakoresha intwaro za kirimbuzi mu kurinda ubusugire bw’u Burusiya.


