Kuri uyu wa Gatandatu, ibisasu by’u Burusiya byibasiye umujyi wa Kherson wo mu majyepfo ya Ukraine, bihitana abantu barindwi abandi 58 barakomereka nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga .
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, wari uvuye mu rugendo i Washington, yashyize ku mbuga nkoranyambaga akoresha amafoto y’ibisigazwa. Yavuze ko gusenya byabaye mu gihe abanya Ukraine batangiye kwizihiza Noheri benshi mu bakristu b’Aba-Orthodox bazizihiza bya gakondo ku ya 7 Mutarama.

Zelenskyy yanditse kuri Twitter ati: “Ibi ntabwo ari ibintu byoroshye, ni ubuzima nyabwo bwa Kherson.” Amashusho yerekanaga imodoka zaka umuriro, imirambo ku muhanda hamwe n’amadirishya yashwanyutse.
Umuyobozi wungirije w’ibiro bya perezida, Kyrylo Tymoshenko, yavuze ko abantu barindwi bahitanwe n’ibisasu byarashwe kuri Kherson ku wa Gatandatu naho 58 barakomereka, byibuze 16 muri bo bakaba bakomeretse bikabije.

Iyi nkuru ikaba ivuga ko kuri uyu wa Gatandatu ushize, amezi 10 yari yuzuye u Burusiya butangije intambara ku gihugu cya Ukraine, yatewe n’inzozi z’iki ghugu zo gushaka kuba umunyamuryango wa NATO, ibintu u Burusiya butigeze bukozwa, buvuga ko kugira NATO mu marembo yabwo byashyira mu kaga ubusugire bwabwo.


