Kuri iki Cyumweru, u Burusiya bwagabye igitero cy’indege zitagira abapilote kuri Kyiv nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi 12, nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’igisirikare cya Ukraine,wemeje ko uburyo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere bwangije drones zose zabusatiraga .
Mu nyandiko yanditse ku rubuga rwa Telegram, Colonel General Serhiy Popko, ukuriye ubuyobozi bwa gisirikare muri Kyiv, yagize ati: “Ikindi gitero cy’umwanzi kuri Kyiv.” “Kugeza ubu, nta makuru yerekeye abapfuye n’ibyangiritse.”
Abatangabuhamya ba Reuters bumvise ibisasu bisa nk’ibya sisitemu zo kwirinda ibitero byo mu kirere bikubita ibipimo byazo. Nta makuru yahise aboneka ariko yerekeye uburemere bw’igitero cyagabwe.
Umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, hamwe n’uturere twinshi two hagati n’uburasirazuba bwa Ukraine byagabweho igitero cy’indege mu gihe cy’isaha imwe nyuma ya saa munani z’igicuku (2300 GMT).


