Ubwato bwa mbere bwikoreye ibinyampeke byomuri Ukraine bwahagurutse ku Cyambu cya Odesa kuri uyu wa Mbere nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ingabo ya Turkiya nyuma y’amasezerano aherutse kugerwaho agamije kugabanya ikibazo cy’ibiribwa ku Isi cyatewe n’intambara y’u Burusiya kuri Ukraine.
Minisiteri yagize ati: “Ubwato Razoni bwavuye ku cyambu cya Odesa bwerekeza i Tripoli muri Libani. Butegerejwe muri Istanbul ku ya 2 Kanama. Nyuma buzakomeza urugendo nyuma yo kugenzurwa i Istanbul.”
Ukraine yavuze ko ubwo bwato bwari butwaye toni 26.000 z’ibigori nk’uko iyi nkuru dukesha France24 ikomeza ivuga
Biteganijwe ko ubwato bwa Razoni buriho ibendera rya Sierra Leone buzagera aho buzagenzurirwa mu mazi ya Turkiya ku ya 2 Kanama, nk’uko ikigo gishinzwe guhuza ibikorwa (ICC) giherereye i Istanbul kibitangaza, cyongeraho ko cyasabye impande zose bireba kubimenyesha ingabo kugira ngo ubwato butambuke mu mahoro.


