_131073149_mediaitem131072637.jpg.webp

Ukraine yagabye igitero simusiga ku ruganda rw’amato rw’u Burusiya muri Crimea

Sangiza iyi nkuru

U Burusiya buravuga ko Ukraine yarashe misile 10 n’igitero cya drone eshatu zo mu mazi mu ku mato yabwo mu Nyanja y’umukara muri Crimea.

U Burusiya bwavuze ko iki gitero cyateje umuriro mwinshi mu ruganda rw’amato rwa Sevastopol abantu 24 bagakomereka.

Guverineri wa Crimea washyizweho na Moscou, Mikhail Razvozhayev, yatangaje ko missile nyinshi zahagaritswe.

U Burusiya bwavuze ko amato abiri mu mato yabwo yangiritse nyuma yo gukubitwa na misile zo mu bwoko bwa cruise missiles.

Ifoto yashyizwe ahagaragara na Razvozhayev kuri Telegramu yerekana icyibatsi cy’umuriro gikikije igisa nk’ubwato ku cyambu ubwo yari ahagaze avugira kuri terefone ye.

_131073149_mediaitem131072637.jpg.webp

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, BBC ivuga ko itaragenzura neza, yerekanye ibintu byinshi biturika muri ako gace.

Ukraine yibasiye Sevastopol hamwe n’amato y’u Burusiya mu Nyanja Yirabura na mbere, ariko iki gisa nka bimwe mu bitero byateguwe neza kugeza ubu, bishoboka ko yagabye ikoresheje misile ziraswa mu ntera ndende yahawe n’uburengerazuba.

Kuba zimwe muri izi misile zanyuze ku bwirinzi bw’ibitero byo mu kirere bw’u Burusiya kandi bigaragara ko zangirije cyane ngo bizatera impungenge i Moscou.

Hagati aho, bivugwa ko indege zitagira abapilote zo mu Burusiya na zo zangije icyambu cy’ibinyampeke cya Izmail cyo muri Ukraine, ku ruzi rwa Danube.

Guverineri w’akarere ka Odesa, Oleh Kiper, yavuze ko abantu batandatu bakomerekeye muri icyo gitero cyateje inkongi y’umuriro ndetse kikangiza n’ibikorwa remezo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *