Ukraine yahisemo kutazizihiza ubwigenge kubera gutinya icyo u Burusiya bwakora

Sangiza iyi nkuru

Umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, wahagaritse ibirori byo kwizihiza Umunsi w’ubwigenge, igihugu kibuka kwitandukanya n’ubutegetsi bw’Abasoviyeti, kubera gutinya ko u Burusiya bushobora gukora akantu.

Kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Kanama, umunyamakuru wa Al Jazeera i Kyiv, Teresa Bo, yavuze ko ubuyobozi bw’umurwa mukuru wa Ukraine “bwabujije ubwoko ubwo ari bwo bwose bwo guteranira hamwe, mu gihe umuyobozi w’ingabo muri uyu mujyi ari gutegeka abashinzwe umutekano kwitegura guhangana n’ikibazo icyo ari cyo cyose cyavuka, nk’ibitero bya misile na bombe.”

Aya mabwiriza yaje nyuma y’uko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy aburiye ko Moscou ishobora kugerageza “ikintu kibi cyane” mu gihe cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 31 y’ubwigenge kuri uyu wa Gatatu, itariki 24 Kanama ari nabwo igihugu kizaba kimaze igice cy’umwaka kiri mu ntambara nu Burusiya.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bishingiye ku nyandiko y’ubuyobozi, byavuze ko guhagarika ibikorwa rusange bifitanye isano n’isabukuru bizakomeza kugeza ku wa Kane.

Kyiv iri kure y’aho intambara irimo kubera kandi yagiye yibasirwa gacye na misile z’u Burusiya kuva ingabo za Ukraine zasubiza inyuma igitero cy’u Burusiya cyo gufata umurwa mukuru muri Werurwe.

Usibye Kyiv, mu Mujyi wa Kharkiv, umujyi uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba wakunze kwibasirwa n’ibisasu by’imbunda ziremereye n’umuriro wa za roketi, Meya Ihor Terekhov yatangaje ko yongereye igihe gsanzwe cyo gutaha nijoro cya saa kumi z’umugoroba kugeza saa moya za mu gitondo, guhera ku wa Kabiri kugeza ku wa Kane.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba zavuze ko zifite amakuru ko u Burusiya buteganya kugaba ibitero bishya ku bigo bya gisivili n’ibya leta bya Ukraine vuba aha.

Umukozi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wavuganye na Reuters yagize ati: “Dufite amakuru avuga ko u Burusiya bugiye kongera ingufu mu kugaba ibitero ku bikorwa remezo bya gisivili bya Ukraine ndetse n’ibigo bya leta mu minsi iri imbere.” Uyu muyobozi yavuze ko ibyo avuga bishingiye ku makuru y’inzego z’ubutasi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *