Igitangazamakuru cyo muri Zambia cyitwa ‘Zambia Observer’ kuri uyu wa 1 Kamena 2020 cyatangaje inkuru ivuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame tariki ya 27 yirukanye Abashinwa 18 bitewe n’impamvu zirimo agasuzuguro bagirira Abanyarwanda.
Mu zindi mpamvu iki gitangazamakuru cyatangaje harimo ko aba Bashinwa batwaye amasambu y’Abanyarwanda, ndetse bakaba banabakoresha amasaha menshi nk’abacakara.
Zambia Observer cyatangaje ko Perezida Kagame yagize ati: “Afurika ni umugabane w’amahoro, ntabwo twihanganira ivangura no kongera kugirwa abacakara ukundi. Ntegetse abo Bashinwa 18 gusubira iwabo kandi ntibazagaruke. Abanyarwanda bagomba kugira uburenganzira mu gihugu cyabo. Bibere isomo Abashinwa basigaye n’abandi bashoramari. Mutwubahe, natwe tuzabakirana umutima mwiza.”
Inkuru ya Zambia Observer ni ikinyoma
Iki gitangazamakuru cyanditse ko aya makuru cyayakuye ku rubuga rwa Fyambe Media. Bwiza.com mu gushaka kumenya ibyo iki gitangazamakuru cyanditse kuri uwa 31 Gicurasi 2020, yasanze ku rubuga rwa Facebook rwa Fyambe koko handitse iyi nkuru, naho batangaje ko inkuru bayikesha urubuga rwa facebook rwa ‘CNN Zambia’.
Uru rubuga rwa CNN Zambia ntaho ruhuriye n’urw’igitangazamakuru cy’Abanyamerika cya CNN. Amakuru rwatangaje kuri aba Bashinwa, ntirutangaza aho rwayakomoye. Yakomeje guhererekanwa atyo mu bitangazamakuru byo muri Zambia na Zimbabwe, gusa ‘umuzi’ wayo ntabwo wavuzwe.

Yolande Makolo ukora mu biro by’Umukuru w’Igihugu, yanyomoje aya makuru kuri uyu wa 1 Kamena akoresheje urubuga rwa Twitter, aho yagize ati : “Ntabwo ibyo byabaye ndetse nta magambo nk’ayo Perezida yavuze. Ni igihuha cyo kudahabwa agaciro.”
Ubutumwa buturutse muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, na bwo bunyomoza aya makuru. Bugira buti: “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga irabamenyesha ko hari igihuha kiri gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, kivuga ko Abashinwa 18 birukanwe mu Rwanda. Ibyo ntibyabaye. Ntimubihe agaciro.”
Iyi nkuru isohotse hashize iminsi 12 mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Gasabo, umusore w’Umunyarwanda witwa Mahoro Pascal ashyamiranye n’Umushinwa witwa Xue Bing, bombi bakora muri sosiyete y’Abashinwa yubaka imihanda n’ibiraro, CRBC (China Road and Bridge Corporation). Mahoro wari usanzwe ari umushoferi yabwiye ibitangazamakuru ko Xue yamukubise amugira intere, amwita ingurube. Icyo gihe, Bruce Julien ushinzwe abakozi muri CRBC we yavuze ko Mahoro yakubise Xue.


