Ukuriye Wagner yemeye kujya muri Belarus, Moscow yemera kutazamukurikirana

Sangiza iyi nkuru

Yevgeny Prigozhin, umuyobozi w’itsinda ry’abacanshuro rya Wagner, yemeye kuva mu Burusiya akerekeza muri Belarus nyuma yo guhagarika ubwigomeke bw’ingabo ze .

Abarwanyi ba Wagner bafashwe amashusho bava mu majyepfo ya Rostov-on-Don, umujyi wo mu Burusiya bari bigaruriye, mu bwigomeke bwabo.

Perezidansi y’u Burusiya (Kremlin) ivuga ko Prigozhin n’ingabo ze batazakurikiranwa nubwo bashinjwa kwigomeka kwitwaje intwaro nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, Perezida Vladimir Putin yari yamaganye ibikorwa bya Prigozhin amushinja ‘“ubugambanyi” mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu.

Soma inkuru bisa hano hasi
https://bwiza.com/?Perezida-Putin-yarahiriye-guha-isomo-umukuru-wa-Wagner-wigumuye

Ibintu byari byafashe ubukana ubwo ingabo za Wagner zerekezaga ku murwa mukuru Moscou, abenshi bagakeka ko ubutegetsi bwa Putin bwaba bugiye guhirikwa.

Prigozhin ariko yari yiyemeje kujya guha isomo abayobozi bakuru b’ingabo z’u Burusiya nawe ashinja ubugambanyi mu rugamba rwo muri Ukraine.

Amasezerano yo guhagarika ubwo bwigomeke yavuye mu mishyikirano hagati ya Prigozhin n’umuyobozi wa Belarus, Alexander Lukashenko, wemeye kumwakira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *