Ingabo zari ziyobowe na Maj. Gen. Peter Cirimwami zari zategetswe kwigarurira Bunagana mu kwezi gushize

Ukwezi kurashize M23 ifashe Bunagana, umugambi wo kuyisubiza warapfubye

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cya tariki ya 13 Kamena 2022 ni bwo umutwe witwaje intwaro wa M23 ubicishije mu Muvugizi wayo, Major Willy Ngoma, watangaje ko wafashe umujyi wa Bunagana urimo umupaka wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) na Uganda.

Ifatwa rya Bunagana ryateje umwuka mubi mu karere kose kuko imiryango iharanira inyungu z’abaturage nka LUCHA ndetse n’abo mu nteko ishinga amategeko nka Perezida w’umutwe w’abadepite, Christophe Mboso, bashinje ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda kuba inyuma y’iki gikorwa.

U Rwanda rusanzwe ruhakana gufasha M23. Uganda na yo isabwe kuvuga kuri iki kirego, yagiteye utwasi, ibajijwe impamvu ingabo zayo zitatesheje uyu mutwe witwaje intwaro nk’uko zari zabigenje muri Werurwe 2022, Umuvugizi wazo, Brig. Gen. Felix Kulayigye, asubiza ko impamvu ari uko utigeze uhungabanya umutekano w’ibikoresho byabo biri muri aka gace kafashwe.

Nyuma yo gushinjwa gufasha M23, ingabo za Uganda zahagaritse by’agateganyo ibikorwa byazo byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF zari zaratangiye mu Gushyingo 2021, n’ubwo hatatangajwe niba koko iki kirego ari cyo cyabiteye. Zaje kubisubukura mu ntangiriro za Nyakanga 2022.

Umugambi wo kwisubiza Bunagana warapfubye

BWIZA yamenye ko ubuyobozi bw’ingabo za RDC zizwi nka FARDC bwari bwasezeranyije Umugaba w’Ikirenga, Perezida Félix Tshisekedi, ko bwisubiza Bunagana bitarenze tariki ya 30 Kamena, ubwo igihugu cyizihizaga umunsi mukuru w’ubwigenge.

Ibi byashimangiwe na M23 ibinyujije mu rubuga Goma 24 rukorana na yo bya hafi tariki ya 29 Kamena. Iti: “FARDC yabeshye FĂ©lix Tshisekedi ko bitarenze tariki ya 30 Kamena izisubiza Bunagana ariko uyu munsi ntacyo irageraho. Bitandukanye n’ibyo, FARDC yatakaje Nkokwe, Rwankuba, Ruseke, Ruvumu, Bukima, uyu munsi M23 iri ku marembo ya Rubare, Katale, Kako, Biruma na Rumangabo.”

Ingabo zari ziyobowe na Maj. Gen. Peter Cirimwami zari zategetswe kwigarurira Bunagana mu kwezi gushize
Ingabo zari ziyobowe na Maj. Gen. Peter Cirimwami zari zategetswe kwigarurira Bunagana mu kwezi gushize

Aho gukurwa muri Bunagana, M23 yakomeje gufata ibice bitandukanye kandi by’ingenzi birimo ibitaro byo muri Rwankuba n’ikibuga cy’indege nto kiri muri aka gace gaherereye muri gurupoma ya Bweza muri teritwari ya Rutshuru.

Yasabwe kurekura uduce yafashe, isubiza ko bitashoboka

Tariki ya 20 Kamena, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Tshisekedi, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Yoweri Museveni wa Uganda, Salva Kiir wa Uganda na Uhuru Kenyatta wa Kenya bahuriye i Nairobi, baganira ku kibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko ku ntambara ya FARDC na M23.

Mu myanzuro bafatiye muri iyi nama yateguwe na Perezida Kenyatta nk’umuyobozi mukuru w’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC), harimo gusaba M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro kurambika intwaro, ikava mu duce yafashe.

Icyo gihe Maj. Ngoma yasohoye itangazo, yerura ko M23 idashobora kurekura uduce yafashe mu gihe Leta ya RDC itaremera kuyisubiza mu mishyikirano yatangiriye i Nairobi tariki ya 22 Mata 2022. Nk’uko yari asanzwe abivuga, yatangaje ko abarwanyi b’uyu mutwe bari ku butaka bw’igihugu cyabo.

Abakuru b'ibihugu bya EAC basabye imitwe irimo M23 kurambika intwaro no kurekura aho yafashe
Abakuru b’ibihugu bya EAC basabye imitwe irimo M23 kurambika intwaro no kurekura aho yafashe

Mu kiganiro Maj. Ngoma yagiranye na BBC ndetse na UBC yo muri Uganda, yabajijwe niba nta mpungenge afite z’uko ingabo za EAC zishobora koherezwa mu burasirazuba bwa RDC zitazabarasaho, asubiza ko atari ko abitekereza. Yasobanuye ko M23 itica abasivili nka ADF cyangwa CODECO, ku buryo yarwanywa. Ngo ahubwo izi ngabo zizifatanya na bo kurindira Abanyekongo amahoro n’umutekano.

Komanda w’ingabo zishinzwe kurwanya M23 yarahinduwe

Hashingiwe ku ibwiriza ry’Umugaba w’Ikirenga, Umugaba Mukuru wa FARDC yahinduye umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 2 bikorerwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ari na we wayoboraga ibitero kuri M23.

Maj. Gen. Peter Cirimwami wari ushinzwe ibi bikorwa yimuriwe mu ntara ya Ituri. Umukuru w’abarinzi b’uyu musirikare, Maj. Eric Kiraku Mwisa, yiciwe mu mirwano na M23. Cirimwami kandi yambuwe n’abarwanyi b’uyu mutwe imodoka y’akazi yo mu bwoko bwa Jeep, arayita, arahunga.

Gen. Cirimwami yasimbujwe Lt Gen. Irung Yav Philémon wayoboye akarere ka gisirikare ka 3 mu misozi miremire ya Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yatangiye iyi nshingano nshya kuri uyu wa 12 Nyakanga 2022, ayishyikirijwe na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen. Ndima Constant Kongba.

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano muke muri RDC muri Kamena 2022 zasohoye raporo ivuga ko intego M23 ifite kuva yubura imirwano mu ntangiriro z’uyu mwaka, harimo gufata Bunagana nk’umujyi ukomeye cyane mu rwego rw’ubucuruzi mu burasirazuba bw’igihugu ndetse na Goma ifatwa nk’umujyi w’ubukerarugendo n’umurwa mukuru w’intara.

Lt Gen. Irung yashyikirijwe iyi nshingano na Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru
Lt Gen. Irung yashyikirijwe iyi nshingano na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *