Umufana wa Rayon Sports witwa Musabyimana Emmanuel uzwi nka Gacuma yavuze ko yafunzwe igihe gito azira ibirego byo gutera amabuye kuri Sitade ya Bugesera, nyamara atari yigeze abigiramo uruhare.
Mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube Kigali Active Media, Gacuma yavuze ko we n’abandi bafana barimo Fredinand na Wanyanza bafunzwe mu buryo butunguranye nyuma y’imvururu zavutse ku mukino wa shampiyona wahuje Bugesera FC na Rayon Sports ku itariki ya 17 Gicurasi 2025.
Uyu mukino waranzwe n’imyitwarire itaravuzweho rumwe y’umusifuzi, watumye abafana ba Rayon Sports batishimira ibiri kubera mu kibuga, bikarangira bamwe batangiye gutera amabuye, byanatumye umukino usubikwa ku munota wa 52 kubera umutekano mucye.
Gacuma avuga ko ubwo yafungwaga yari yagiye kureba umukino wa Rayon Sports y’abagore mu Nzove.
Yatangaje ko bafunzwe hashingiwe ku makuru yatanzwe n’umufana witwa Nkundamatch, usanzwe ari umuhuzabikorwa w’abafana b’Amavubi.
Gacuma yafunguwe nyuma y’igihe atifuje gutangaza, ariko ashimangira ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma, ndetse asaba ko uburenganzira bw’abafana bwakubahirizwa.
Umukino wahagaze Rayon Sports yatsinzwe ibitego 2-0, waje gusubukurwa birangira ari ibitego 2-1.


