Umubano hagati y'u Rwanda n'Ubufaransa mu marembera- Yavuguruwe

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yasobanuriye abanyamakuru inzira zose u Rwanda rwakoresheje kugirango umubano warwo n’igihugu cy’Ubufaransa ugende neza ariko bikomeza kwanga kugeza ubwo u Rwanda kuri ubu rusa nk’ururambiwe guhora ruterana amagambo n’u Bufaransa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2016, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yatangaje imyitwarire y’u Bufaransa itagishoboye gukomeza kwihanganirwa n’u Rwanda nyuma y’aho rwakoze ibishoboka ngo umubano hagati y’ibihugu byombi umere neza ariko bikaba impfabusa.

cw7dzmuw8aaoniv

[ad id=”44145″]

Mushikiwabo Louise yagize ati “Ntabwo ari ibanga u Bufaransa bwafashije Leta yagize uruhare mu kwica Abatutsi basaga miliyoni, hakozweho ubushakashatsi birazwi, Hari ibikorwa bibi byakorewe u Rwanda mu ngeri zitandukanye. Ibiheruka ni politiki iri gukinirwa mu nkiko, u Rwanda nk’igihugu rwageze aho ruvuga ruti ’ibikorwa, imyitwarire y’u Bufaransa ntabwo yemewe muri iki gihugu.”

cw7dzm_wiaahzfg

Yakomeje agira ati “Twagerageje mu gihe kinini gusa n’abubaka umubano n’u Bufaransa, gusa imbaraga zose u Rwanda rwashyizemo, u Bufaransa bwo bwasubiraga inyuma ibiherutse ngira ngo Perezida yabivuzeho mu gutangira ukwezi k’Ubushinjacyaha.”

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko ibikorwa by’igihugu cy’bufaransa mu gihe cya Jenoside bigaragaza ko iki gihugu cyagize uruhare muri Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni, ati “Ubufaransa bwagize uruhare mu gutoza abagize uruhare muri Jenoside”.

cw7aqp2wqaanfij

Leta y’u Rwanda iherutse gushyira ahagaragara urutonde rw’abasirikare bakuru b’igihugu cy’ubufaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Minisitiri w’ububanyi namahahanga yanatangaje ko kuri ubu hari gukorwa urutonde noneho rw’abandi ba nyapolitiki nabo bagize uruhare muri Jenoside.

cw7dzidwiaabzb5

Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa ukomeje kugaragaramo agatotsi nyuma y’uko Perezida Kagame yari aherutse guca amarenga ko umubano hagati y’ibihugu byombi ushobora kongera guhagarara igihe cyose Ubufaransa bwaba butarekeye gushotora U Rwanda buzana ibirego birebana n’ihanurwa y’indege y’uwari perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana.

[ad id=”44145″]

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *