Umubano wa Trump na Mexique ukomeje kuzamba, inama yari kubahuza yahagaritswe

Sangiza iyi nkuru

Umukuru wa Mexique yeruye ko iki gihugu kitazatanga amafaranga yo kubaka urukuta rutandukanya Mexique n’Amerika nk’uko perezida Donald Trump yabitegetse ndetse anaytangaza ko inama yari kuzamuhuza na Trump yayihagaritse kuko ntacyo abona imaze.
Ibi perezida Enrique Peà±a Nieto yabitangaje nyuma y’aho Trump ku wa 24 Mutarama 2017 yashyize umukono ku itegeko rigamije kubaka urwo rukuta
Byari biteganyijwe ko perezida Penya azagirira uruzinduko mu gihugu cya Mexique mu cyumweru gitaha gusa abanyamexique benshi bakomeje kumusaba kutajya mu gihugu kiyoborwa na Donald Trump,
Perezida wa Mexique, Enrique Pena Nieto yatangaje ko inama yagombaga kuzamuhuza na Trump yahagaritswe bitewe n’uko aba bagabo bombi basanze nta mumaro iyi namaizaba ifite nyuma y’uko Trump akomeje gusaba Mexique gutanga amafaranga yo kubaka urukuta ruzakumira abimukira bava muri iki gihugu bajya muri Amerika, ibintu Mexique idakozwa na gato
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, perezida Pena Nieto yagize ati “Muri ikigitondo twatangarije white House ko ntazitabira inama na perezida Trump yari iteganyijwe kuwa kabiri utaha”
new-picture
Iyi nama yahagaritswe byari biteganyijwe ko izigirwamo ibibazo by’ubucuruzi bw’ibihugu byombi ndetse n’ikibazo cy’Abanyamexique benshi bakomeje kwimukira muri Amerika.
Perezida Trump nawe yahise asubiza Pena kuri twita ko niba Mexique itazatanga ayo mafaranga ngo inama nayo yahagarara ati “NibaMexique idashaka kwishyura amafaranga yo kubaka urwo rukuta rukenewe cyane byaba byiza niyo nama ihagaze, kereka Mexique niyubaha Amerika naho ubundi sinjyahindura umugambi wanjye”
Uru rukuta rutandukanya Amerika na Mexique rwifuzwa cyane na perezida Trump ruteganyijwe ko ruzatwara amadolaroi y’Amerika miliyari zirenga 8, Trump yakunze kuvuga ko urukuta ruzubakwa ariko koMexique ubwayo ariyo izishyura amafaranga yose ruzatwara,
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *