Miss Tanzania Wema Sepetu n’umusore Idriss Sultan, bari baratangaje ko batakiri mu rukundo, ariko amagambo bakomeje kwandikirana atuma benshi babibazaho ko urukundo rwabo rwaba rwongeye gutera imizi.
Muri uku kwezi nibwo Idris yashyize ifoto ye ku rukuta rwe rwa Instagram, abantu banshi bagiye bayikunda bakayishyiraho LIKE, muri abo na Wema Sepetu yagaragayemo ndetse nyuma anashyiraho andi magambo yakiriwe neza na Idriss.
Agira ati “Ndakubona uncle (marumwe) Idris wa Aymar..”. aya mamagabo yakiriwe neza na Idriss ndetse bakomeza kuganira mu mvugo izimije.

Ubwo Idris yamaraga kwegukana igihembo cya BBA (Big brother Africa 2014) nibwo uyu musore yatangiye gucudika n’umukobwa witwa Smantha wo muri Afurika y’Epfo.
Nyuma y’umwaka umwe gusa, umubano wabo wahize uyoyoka, nta n’uwamenye uko wayoyotse ahubwo benshi bamubonye yatangiye gusohokana ndetse no gukina urukundo wa Miss Tanzania 2006, Wema Sepetu.
Byaje gutangazwa ko Sepetu atwite inda ya Idriss, nyuma yo kugira ibyago inda uyu musore yari yaramuteye ikavamo, umubano wabo bombi batangaje ko warangiriye, ndetse uyu musore atangaza ku mugaragaro ko arekanye na Sepetu, ko mu buzima bwe yanga ibimuremerera mu mutwe.
Wema Sepetu yabaye Miss Tanzania 2006, akaba ari umwe mu bakobwa bavugwa cyane mu itangazamakuru ryo muri Afurika y’Iburasirazuba kubera kudahirwa mu rukundo, yakundanye n’abasore barimo Kanumba waje gupfa, Diamond bakanyujijeho, nyuma ye aza gucudika na Idriss nubwo na nubu ibyabo bikibazwaho.
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya byose mu mashusho



