Umutwe wa AFC/M23 muri iyi mpera y’icyumweru, wakomeje kuvana ingabo zawo mu bice bitandukanye by’intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo wagenzuraga, uzisubiza inyuma.
Amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatandatu AFC/M23 yavanye ingabo zayo mu duce twa Pitakongo na Bunyatenge duherereye mu burengerazuba bwa Kirumba muri Lubero, no mu gace ka Minova ko muri Teritwari ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Utu duce turiyongera ku twa Mpeti, Kanune, Kateku, Bukumbirwa na Rusamambu two muri Teritwari ya Walikale AFC/M23 iheruka kuvanamo ingabo zayo.
Amakuru avuga ko ingabo z’uyu mutwe ziri gusubira inyuma zikagera mu bilometero bibarirwa muri 30 uvuye mu duce zagenzuraga.
Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Julien Katembo, yasobanuye ko “gusubira inyuma kw’ingabo za AFC/M23 biri mu bigize ibiganiro by’amahoro, aho impande zombi zigomba gusubira inyuma ibilometero 30 kugira ngo ibiganiro bikomeze.”
Katembo yavuze ko AFC/M23 izi neza ko Tshisekedi atazubahiriza ibyo impande zombi yumvikanye, bijyanye no kuba ingabo ze zifatanyije n’abarimo Wazalendo zikomeje kugaba ibitero byicirwamo abasivile batari bake.
Uyu muyobozi kandi yahishuye ko ibiganiro bitaha hagati ya AFC/M23 na Kinshasa aho kubera i Doha muri Qatar bizabera mu Busuwisi.
AFC/M23 yaburiye ko “icyo ari cyo cyose renga ku byumvikanweho cyangwa igerageza ry’igitero riturutse ku butegetsi bwa Kinshasa rizahita risubizwa ako kanya kandi mu buryo bungana, hakurikijwe ibisabwa n’umutekano.”


