Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko igiye gushyira ku karubanda abayobozi bo mu Bufaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba ari nyuma y’aho ubutabera bw’u Bufaransa busubukuye gukurikirana dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Gusa, itangazamakuru ryo mu Bufaransa nk’ikinyamakuru, Le Monde, risanga kuri iyi nshuro bishobora kugira ingaruka ku Bafaransa aho kuba ku Banyarwanda.
[ad id=”44145″]
“ Gucira urubanza u Bufaransa rwo kugira uruhare muri jenoside mu Rwanda biteye isoni ni no kugoreka amateka ”, iyi ni tweet y’uwiyamamarizaga kuba umukuru w’igihugu mu Bufaransa, Alain Juppe yafashwe nka tweet mu zindi ariko nta mikino yari irimo, gusa uyu mugabo hari ibintu agomba kuzirikana bituma ahora atungwa urutoki mu bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu 1994 jenoside iba, Alain Juppe yari minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri guverinoma ya Francois Mitterand wayoboraga u Bufaransa, akaba yarakomeje kuvuga ko u Bufaransa ntaho buhuriye n’iyo jenoside yatwaye ubuzima bw’abantu basaga miliyoni mu minsi 100. U Bufaransa kandi ntibunatinya kuvuga ko ari cyo gihugu cy’amahanga cyonyine cyatabaye binyuze muri Operation Turquoise yatangijwe mu mpera za Kamena.
Iyi operation benshi bavuga ko usibye no kuba yaraje itinze, ahubwo yanafashije abari bamaze gukora jenoside, bari bamaze gutakaza igihugu, guhunga. Guhakana ibi nabyo bikaba bidakuraho ko ibyabaye bizahora bibakurikirana.
Ni muri urwo rwego abategetsi b’u Rwanda baherutse gutangaza ko bateganya kongera kwibutsa neza abari ku buyobozi mu Bufaransa mu 1994.
Ibaruwa yuzuye ubwuzu y’amashimwe
Alain Juppe ngo yibuka nta gushidikanya itariki ya 27 Mata 1994, ubwo yabaye minisitiri umwe rukumbi muri guverinoma z’i Burayi wemeye kwakira abahagarariye Guverinoma y’Abatabazi, bari barimo gukora muri ako kanya n’ubundi ubwicanyi mu Rwanda.
Umwe muri abo bashyitsi bakiriwe uwo munsi yari umwe mu bashinze Radio Milles Collines izwiho kuba yarashishikarije Abahutu gutsemba Abatutsi icyo gihe bitwaga Inyenzi.
[ad id=”44145″]
Alain Juppe siwe wenyine wiyambitse icyasha icyo gihe kuko na perezida Francois Mitterand bidateye kabiri hagati mu kwa gatanu (Gicurasi) yakiriye ibaruwa yuzuye amashimwe ya Theodore Sindikubwabo yo kumushimira kubyo yari yakomeje kubafasha kugeza icyo gihe.
Mbere y’aho gato, kuwa 09 Gicurasi 1994, General Jean-Pierre Huchon, wari ukuriye ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’1993 kugeza mu 1995, yakiriye muri minisiteri y’ubutwererane umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda (Ex-FAR), Lt. Col. Cyprien Kayumba, baganira ku kuntu bagomba kuyobya amahanga nk’uko uyu yaje kubyemeza muri raporo y’ubutumwa yari yagiyemo.

Mu by’ukuri, hari ingero nyinshi ry’ihuriro ry’aba bagizi ba nabi ryatangiye muri za 90 ubwo u Bufaransa bwatangiraga gukorera byeruye mu Rwanda nabwo bukagendera ku ngengabitekerezo y’amoko yari ifitwe n’ubutegetsi bw’icyo gihe.
Bitewe no guhangayikishwa n’umutwe w’inyeshyamba za FPR wari watangiye kurwanya ubutegetsi, u Bufaransa bwarahagurutse ku mugaragaro bujya gufasha inshuti zabwo ku rugamba ariko biba iby’ubusa FPR itsinda intambara ifata ubutegetsi.
Mu minsi ishize, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda ruteganya gushyira ahagaragara urutonde rw’abayobozi bakuru muri politiki no mu gisirikare bagize uruhare muri jenoside. Si ubwa mbere abategetsi b’u Rwanda bashinja abasirikare bakuru b’Abafaransa kuba barakoranaga n’abakoze jenoside, ariko kuri iyi nshuro ubutabera bw’u Bufaransa nibwo bugiye gutuma byinshi mu bitarashyirwa ahagaragara noneho byihutishwa.
[ad id=”44145″]
Ubu butabera bw’u Bufaransa buherutse gutangaza ko bugiye gusubukura dosiye y’ihanurwa ry’indege y’uwari perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana.
Nyuma y’uko iyi ndege ihanuwe kuwa 06 Mata 1994, Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bahuye n’akaga katazibagirana, Abatutsi bahita bashinjwa kuba ari bo bishe Habyarimana. Hakaba harabaye ikiswe mu Gifaransa nka Incendie du Reichstag nk’uko byemejwe n’inzego z’ubutasi z’u Bufaransa ku ikubitiro mu 1994, zakekaga ko intagondwa z’Abahutu zishe umukuru wazo mbere y’uko yemera kugabana ubutegetsi.

Ariko mu buryo buteye amatsiko, ubutabera bw’u Bufaransa mu 1998 bwagize gutya buha umucamanza wakurikiranaga ibyaha by’iterabwoba, Jean-Louis Bruguière, ububasha bwo gukurikirana dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana yarimo n’abapilote 3 b’Abafaransa.
Louis Bruguière yahise afata icyerekezo gitandukanye n’ibyatangajwe na za nzego z’ubutasi z’u Bufaransa, atiriwe agera no mu Rwanda aho indege yaguye n’ibisigazwa byayo bikaba bigihari, nyuma y’imyaka 8 asohora urutonde rw’abayobozi bakuru 9 mu Rwanda bari mu buyobozi bwa FPR ngo bagize uruhare mu guhanura indege ya Habyarimana. Abahagaritse jenoside bashinjwa kuba ari bo batumye miliyoni y’abantu bicwa.
Mu by’ukuri nk’uko tubikesha Le Monde, Bruguière ngo yaje asa nk’uje gutera ubwoba ariko abikorana ubuswa nk’umuntu utarize amategeko muri kaminuza. Ashinjwa kuba yarateze amatwi gusa abantu bahoze muri FPR, birukanwe cyangwa bavuyemo ku mpamvu zitandukanye, nabo bavuguruzanyaga mu buhamya bwabo.
Anashinjwa kandi kuba mu kumva aba batangabuhamya yarifashishije umusemuzi wahoze mu nzego z’ubutasi za Habyarimana, ndetse akaba yarafashijwe na Paul Barril ndetse kuri ubu ukurikiranwe n’urukiko rwa Paris harebwa uruhare rwe mu gufatanya n’abakoze jenoside.
[ad id=”44145″]
Nyuma ya Bruguière, haje umusimbura, Marc Trévidic, ndetse uyu yaje no mu Rwanda akora iperereza rishingiye ku bisasu byarashwe indege, aho yaguye n’ibindi, yanzura ko ibi bisasu byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe, aho FPR bitari kuyorohera kugera icyo gihe. Icyari gisigaye kikaba ari ugukuraho impapuro zo guta muri yombi ba bantu 9 bari abayobozi muri FPR bashinjwaga na Bruguière nubwo nyuma y’igihe gito hari abakigaragaza ko bataranyurwa.
Ubu noneho haje undi mucamanza witwa Jean-Marc Herbaut wasimbuye Trévidic kuri iyi dosiye, uyu ngo akaba ashaka gutega amatwi Kayumba Nyamwasa, wahoze ari umukuru w’inzego z’iperereza z’u Rwanda kuri ubu akaba ari mu buhungiro muri Afurika y’Epfo.

Ese uyu mutangabuhamya arashaka kuvuga iki yahereye mu 2010 avuga ko yenda kuvuga ariko ntakivuge. Nk’uko ubuhamya bwa mbere yatangiye mu biro bya noteri muri Afurika y’Epfo buvuga, Kayumba ngo yamenye mu ijoro indege yarasiwemo ko byagizwemo uruhare n’abayobozi batatu ba FPR, barimo perezida Kagame abibwiwe n’umuntu yizera. Ibyo gusa.
Le Monde ivuga ko hagiye kongera kubaho guterana amagambo kutazageza ku kuri nyako, ndetse hakaba hibazwa icyo Afurika y’Epfo, iteganya kuva mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, izafasha u Bufaransa bwasabye kuvugana na Kayumba kuva mu 2012 bwangirwa.
Ikindi nuko mu kwemererwa kuvugana n’uyu mutangabuhamya, bivugwa ko afite umwunganira mu mategeko ununganira uwari umugaba w’ingabo wa Mitterand mu 1994, umucamnaza Herbaut ashobora no gufungura agasunduku gahishemo uruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



