Ubwo umujyi wa Kigali watoraga umuyobozi mushya, Minisitiri Kaboneka yagarutse ku muco mwiza wo gutanga serivisi nziza kandi zihuse urangwa mu kigo gishinzwe gutanga indangamuntu. Iki kigo nicyo Meya mushya Nyamurinda Pascal yayoboraga, hakaba hari icyizere ko mu mujyi wa Kigali bizikuba kabiri.
Nubwo inshingano za NIDA n’iz’umujyi wa Kigali zinyuranye, hombi haganwa n’abanyarwanda, kandi baba bakeneye serivisi nziza, zinoze kandi zihuse. Umuyobozi mushya w’umujyi wa Kigali we anavuga ko zigomba kubamo ubwubahane. Ati “imitangire ya serivise igomba kunozwa, igashingira ku ikoranabuhanga , kandi ikarangwa no kubahana, hagati y’abazitanga n’abazisaba”.
Aha avuga ko utanga serivisi agomba kumva umugana, kuko aba afite ikimubabaje, ariko n’uyisaba akumva ko uyitanga afite byinshi akora, n’umwanya wagenwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis, we asanga uwo muco mwiza wa NIDA ugiye kwikuba kabiri mu mujyi wa Kigali. Ati “serivisi zihabwa abaturage zinozwe nta gusiragizwa, nta genda uzagaruke ejo, umuturage yaza akabura umuntu. Nta genda uzane iki, ejo ukamutuma ikindi aho kubimubwirira rimwe”.
Minisitiri Kaboneka yatanze urugero rw’umuturage wamwandikiye amushimira ahantu yageze akakirirwa neza. Mu butumwa, umuturage yavugaga yatangajwe no kuhagera sa kumi n’ebyiri n’iminota 45 za mu gitondo, agasanga abakozi bose bari mu biro. Ngo nyuma y’iminota 15, bari barangije kumuha serivisi yari akeneye. Ibi ngo byaramutangaje, ahita yandikira Min. Kaboneka amushimira aho hantu. NDLR yahagize ibanga .
Ku bwa Min. Kaboneka, ngo ntibikwiriye gutangazwa na serivisi nziza, ahubwo kutabikora nicyo gitangaje. Avuga ko inyungu z’umuturage arizo zibanza ku z’umukozi. Ati “inyungu z’abo dushinzwe nizo zigomba kuza imbere, tukababazwa n’uko tutabafashije”.Anongeraho ko umuturage atagomba kubabara, kugira agahinda, kwigunga cyangwa kwiheba. Ati “bene uwo ntiyumva iterambere”.
Imitangire ya serivisi, niyo ngingo ifite amanota make mu zasuzumwe na RGB zigera ku umunani. Ibyavuye mu bushakashatsi Rwanda Score Card 2016 bishyira imitangire ya serivisi ku mwanya wa nyuma n’amanota 72,93%; kandi mu bipimo bine byayo nta na kimwe cyagejeje ku manota 80. Ibyo bipimo ni mu butabera (75,75%); mu miyoborere ni (74,30%); mu by’ubukungu (73,47%) no mu mu mibereho myiza (68,20%). Uduce twasuzumwe kuri iyi ngingo ni 10, twose turi munsi ya 80%, usibye serivisi zijyanye n’ubutaka zifite 83%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste


