Umufaransa Rémy Quignolot umaze umwaka afungiwe muri Centrafrica ashinjwa ubutasi no gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, ntaritaba urukiko, kandi ifungwa rye ry’agateganyo mbere y’iburanisha ntiryigeze ryongerwa mu buryo bwemewe n’amategeko, ibyakwiye gutuma afungurwa kuva muri Gicurasi nk’uko abamwunganira n’umuryango we babitangaza. Kuri ubu uyu ngo yatangiye kwiyicisha inzara .
Bivugwa ko ibyifuzo bitatu byo kurekurwa by’agateganyo byatewe utwatsi. Mu kwamagana icyo yise gufatirwa, no kuba u Bufaransa ntacyo bukora, Juan Rémy Quignolot, wahoze ari umusirikare waje kuba umukozi mu rwego rw’umutekano wigenga, yahisemo guhagarika kurya guhera mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki 11 Nzeri.
Mushiki we, Caroline Quignolot-Eysel, avugana na RFI yagize ati: “Musaza wanjye ni umuntu urakaye, “. “Twamusabye kwihangana, twamusabye kubahiriza inzira zemewe n’amategeko ziri gukorwa muri Repubulika ya Centrafrica (ariko) nta kiri kuba …” Yagombaga kurekurwa nyuma y’umwaka umwe afunzwe nyamara aya mezi cumi n’abiri arashize kuva ku ya 18 Gicurasi 2022, “
Yakomeje agira ati: “Yafashe icyemezo cyo kwamagana inzira y’ubucamanza yo muri Centrafrica ubu itemewe n’amategeko ndetse no kurwanya ibyo yabonaga ko ari ugutereranwa n’igihugu cy’u Bufaransa, ni ngombwa kandi kubisobanura, aratekereza ko yatereranwe burundu, yirengagijwe n’abayobozi, ni bwo buryo bwe bwonyine bwo kwamagana uko abayeho.
Amakuru aheruka rero ntabwo ari meza, musaza wanjye akomeje kunanuka biteye impungenge, biragaragara ko bizarushaho kumera nabi guhera mu gitondo cyo ku ya 11 Nzeri, kandi niba nyuma y’iminsi 15 nta kintu gihindutse mu bibazo bye, azahagarika no kunywa amazi . ”
Umushinjacyaha mukuru wa Bangui, Éric Didier Tambo, yijeje kuri radiyo Ndeke Luka ko urubanza rwa Rémy Quignolot rwagombaga kuba mu manza zagombaga kuburanishwa muri Kanama, ariko rwimuriwe mu Kwakira.

Uyu Mufaransa yabaye i Bangui, akora nk’ushinzwe umutekano w’imiryango itegamiye kuri leta. Ubwo yafatwaga yasanganwe intwaro z’intambara z’ubwoko butandukanye, amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare. Nyuma yo gufatwa kwe ku itariki ya 10 Gicurasi 2021, yaje kwemera ko yahoze mu Gisirikare cy’u Bufaransa.
Icyo gihe Umushinjacyaha mukuru mu rukiko rw’ubujurire rwa Bangui, Didier Tambo, yemeje ko Juan Rémy Quignolot, akurikiranyweho ibyaha bitanu: ubutasi, gutunga intwaro z’intambara n’izo guhiga mu buryo butemewe n’amategeko, kwifatanya n’abagiz ba nabi, kubangamira umutekano w’igihugu n’ubugambanyi.
Iki cyaha cy’ubutasi gishobora guhanishwa igihano cy’urupfu kitagitangwa muri Repubulika ya Centrafrique, ariko kikiri mu gitabo cy’amategeko.


