Inzego z’umutekano zo mu gace ka Nyamira muri Kenya ziri guhiga bukware umugabo witwa Joshua Misati uri mu bwihisho nyuma yo gutwika inzu yabagamo umuryango we awuhima ko nta muhungu abagore be babyara.
Uyu mugabo uherutse kunguka umwana wa 12 na we waje ari umukobwa akaba ari na we wabaye intandaro yo gutuma uyu mugabo akora ibi bikorwa by’ubunyamaswa.
Joshua yabanje gushaka umugore wa mbere bananiranwa amaze kubyara abakobwa 9 nyuma azana undi witwa Rebeca Kerubo na we batandukanye amaze kubyara abandi bakobwa 3.
Uyu mugabo ngo yahoraga yiteze ku umugore we azabyara umuhungu uko atwaye inda ariko yajya kubona akabona havutse umukobwa.
Uyu mugabo ajya kwitwikira yasize afungiranye uyu muryango we, agaruka yasinze ari bwo baseseraga agahita akongeza inzu ye igashya igakongoka na we agahita acika agasiga abo mu muryango we mu busembere.
Abaturanyi bavuga ko uyu mugabo yari asanzwe atera amatiku n’umuryango we ariko ahanini ayo matiku akaba ashingira ku kuba abagore azana batamubyarira abahungu.


