Umugabo w’imyaka 40 yamennye ibanga avuga ko yabyawe na Perezida Museveni

Sangiza iyi nkuru

Benon Karebere, ni umugabo w’imyaka 40 y’amavuko, atuye muri Uganda, avuga ko Perezida Museveni ari we se umubyara, ibintu byari byaragizwe ibanga none ubu akaba ashaka guhura na we.
Aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Njyewe ntabwo mbisaba, ndi umuhungu wa Perezida, ni gute njye nagenda nkifuza kwita umuhungu wa kanaka? ni data nkaba umuhungu we”.

mu
Museveni mu myaka ya za 40

Yakomeje avuga ko yavukiye mu gace ka Ntungamo muri Uganda, ubwo Museveni yazaga ku butaka bwa Uganda bagabye ibitero baturutse muri Tanzania (1977). Akazi akora ni ako gukanika amagare, ntabwo yize kuko yarerewe kwa sekuru ubyara nyina, nyina yaje gushaka umugabo abyara abandi bana 2.
benon
Benon Karebere, uvuga ko yabyawe na Perezida Museveni

Yakomeje avuga uko yamenye ko ari umwana wa Museveni, abibwiwe na nyina mu gihe yari mu buzima bwa nyuma kuri iyi isi ya Rurema, ati: “Mu mwaka wa 2000, mama yararwaye, araremba cyane, ubuzima buramugaragura, naramwegereye ndamubaza nti, Nyabo nifuza kumenya data, abandi bana 2 bazi se ariko njye ntabwo muzi”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Arakomeza, ati: “Bimugoye, yambwiye ko ndi umuhungu wa Perezida, nabifashe nk’ibinyoma,… yambwiye ko abasirikare bahora bazenguruka ibice bitandukanye, ko yaje kugirana ubucuti na papa (Museveni)”. Yakomeje avuga ko nyuma nyina yaje kwitaba Imana nawe atangira gushaka uburyo yahura na se ubwo, bikaba bitaramukundira.
Uyu mugabo atangaje ko yabyawe na Museveni, mu gihe byari bizwi ko asanzwe afite umuhungu umwe ari na we mwana we w’imfura, ari we Maj. Gen Muhoozi Kainerugaba wujuje imyaka 43 ku wa 24 Mata 2017.
kaine
Maj. Gen Muhoozi Kainerugaba, ni we mfura ya Perezida Museveni

Imfura ye, Muhoozi Kainerugaba yavukiye i Dar es Salaam, muri Tanzania mu mwaka w’1973.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *