Bane bakekwaho kwica Iribagiza Christine beretswe itangazamakuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Mata, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abagabo batatu n’umugore umwe bakekwaho ubufatanyacyaha mu bwicanyi bwabaye mu masaha ya mu gitondo ku tariki ya 13 Mata bukorewe Iribagiza Christine, wari utuye mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro ndetse bakomeretsa bikomeye n’umuzamu we. Aba kandi bararegwa kugira uruhare […]

Lionel Messi aravugwaho ubwirasi no kudakunda abakinnyi bo mu yandi makipe

Icyamamare muri ruhago, Lionel Messi si wa mukinnyi ukunda guherekanya imyambaro n’abandi bakinnyi baba bahanganye ku kibuga. Igikorwa gikunze gukorwa n’abakinnyi iyo barangije umukino. Uko kudakunda iki gikorwa ni ikintu cyamuranze kuva cyera ataranaba icyamamare. Ibi abandi bakinnyi ntibibanezeza babifata nk’ubwirasi no kutagira urukundo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu kiganiro na televisiyo TVCSports, Messi avuga ko yicuza […]

Abandi barundi 200 birukanwe ku butaka bw’u Rwanda

Inzego zishinzwe umutekano mu ntara ya Kirundo mu Burundi, zatangaje ko abandi Barundi basaga 200 birukanwe mu Rwanda kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoza. Abo barundi birukanwe, biganjemo abasore bakoraga mu Rwanda akazi ko kuragira inka ndetse n’ako guhinga, bakaba bari bamaze igihe kirekire mu Rwanda. Batangarije itangazamakuru ry’i Burundi ko ikibababaje ari uko birukanwe […]

Umuntu ukunda imibonano mpuzabitsina cyane, aba afite amahirwe yo gukira vuba- Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwakozwe, basanze abantu bakunda imibonano cyane mbese babandi bahora barehareha agatima, baba banagira imbaraga cyane zo gukora akazi mu buzima busanzwe. Mu gitabo “Think and Grow Rich”cyanditswe n’umugabo witwa Napoleon Hill, agaragaza ko uko umuntu w’ umugabo cyangwa umugore, abasha kureshya uwo badahuje igitsina, bikamutwara imbaraga kugera bakoranye imibonano mpuzabitsina, ngo niyo arimo kureshya […]

Papa Francis arasaba abayobozi b'amadini kwamagana ubwicanyi bukorwa mw'izina ry'Imana.

Umushumba wa Kiriziya Gatolika Papa Francis , mu uruzinduko arimo mu Misiri,mbere yuko arusoza yasomye Misa i Cairo yitabiriwe n’ibihumbi by’abakirisito benshi,aboneraho no gusaba abanyamadini kwirinda ibikorwa bibi bikorwa mu izina ry’Imana . Nkuko bbc ibitagaza ngo abaje gusenga bahuriye muri sitade, bafite amabendera banarekurira mu kirere ibipulizo by’amabara ya Vatikano, igihe Papa yinjiraga muri […]

Umujinya yatewe n’umugore we wangaga ko atera akabariro watumye yica 5 bo mu muryango

Oluwaseyi Babatola avuga ko mu nzozi ze aba adashaka kwibuka ibibondo yatwikiye mu nzu na nyirakure wa byo, nyuma y’umujinya yari yatewe n’umugore wararaga yamuteye umugongo. Avuga ko yahungabanye kubera ubwo bwicanyi bw’abana 2, nyirakuru, nyina wabo ndetse na nyirarume yatwikiye mu nzu iherereye mu mujyi wa Abuja muri Nigeria. Babatola, avuga ko nyuma yo […]

Kampala: Umuraperi Navio akomeje kubyara abana hanze

Matilda, umukunzi wa Navio, umuraperi ukomeye mu gihugu cya Uganda, yibarutse umwana wa kabiri. Aba bombi babyarana batabana. Daniel Lubwama Kigozi (Navio) nubwo atabana na Matilde, amwemera nk’umukunzi we kandi wanamuhekeye, gusa akavuga ko nta gahunda fite yo kuzarangora vuba. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aganira n’ikinyamakuru Dailymonitor, mu mwaka wa 2015, Navio yagize ati: “Ndi ingaragu, nibinkundira […]

Capt.Nkuyehasi warindaga Gen Niyombare yishwe arashwe

Capt Nkuyehasi Evariste warindaga Gen Niyombare akiri n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi na nyuma yaho, umurambo we watoraguwe mu gihugu cya Congo, yarashwe. Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Ikiriho cy’i Burundi, avuga ko Capt Nkuyehasi Evariste yarashwe ku wa Gatatu tariki ya 26 Mata 2017, ashinjwa guca inyuma agakorana n’inzego z’iperereza z’u Burundi mu gihe sebuja atakivuga […]

Perezida Kagame yakoranye umuganda na Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia- AMAFOTO

Perezida Kagame ari kumwe na madamu Jeannette Kagame bafatanyije na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn n’umufasha we, bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Kacyiru mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mata. Umuganda rusange wo kuri uyu wa 29 Mata 2017, aba bayobozi bawukoranye n’abaturage batuye mu murenge wa Kacyiru uri mu Karere ka Gasabo […]

Umugabo w’imyaka 40 yamennye ibanga avuga ko yabyawe na Perezida Museveni

Benon Karebere, ni umugabo w’imyaka 40 y’amavuko, atuye muri Uganda, avuga ko Perezida Museveni ari we se umubyara, ibintu byari byaragizwe ibanga none ubu akaba ashaka guhura na we. Aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Njyewe ntabwo mbisaba, ndi umuhungu wa Perezida, ni gute njye nagenda nkifuza kwita umuhungu wa kanaka? ni data nkaba umuhungu we”. Yakomeje […]

Ingengo y’imari 2017/18: Amafaranga angana na 83% azava imbere mu gihugu

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 yamurikiye inteko ishingamategeko imitwe yombi Imbanzirizamushinga w’Ingengo y’Imari y’igihe giciriritse. Muri iyi ngengo y’imari bigaragara ko umwaka utaha u Rwanda ruzakoresha 83% by’amafaranga azava imbere mu gihugu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Minisitiri Gatete yagaragaje ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari, amafaranga akomoka imbere mu […]

Rusizi: Imibiri 3080 y’Abazize Jenoside ishyinguye mu rwibutso rwa Ryagacece igiye kwimurwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi, ubwa Ibuka ndetse n’abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ryagacece ruri mu mudugudu wa Ryagacece, akagari ka Buhokoro mu murenge wa Gashonga ho mu karere ka Rusizi, baravuga ko imibiri 3080 y’Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe muri Mata 1994 yari imaze igihe ishyinguye muri urwo rwibutso igiye kwimurirwa mu rwibutso […]

Korea ya Ruguru yongeye kugerageza ikindi gisasu cya kirimbuzi kirayipfubana

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mata 2017, ubwo hari hateganyijwe inama y’agashami ka Loni gashinze umutekano yiga kuri Korea ya Ruguru ikomeje kugerageza ibisasu, yo ntiyabikojejwe ahubwo yagerageje ikindi kirayipfubana. Igisirikare cya Korea y’Epfo ni cyo cyatangaje aya makuru, kiti: “iryo geregeza ryapfubye ntabwo cyarenze umutaru”. Ubuyobozi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika […]

Nyagatare: Inka zatanzwe muri Girinka zibasiwe n’abagizi ba nabi

Mu kagali ka Nyakiga mu Murenge wa Karama Akarere ka Nyagatare haravugwa ikibazo cy’abagizi ba nabi bataramenyekana bakomeje kwibasira inka z’abaturage zatanzwe muri gahunda ya girinka bakazica. Aba baturage bavuga ko abo bagizi ba nabi baza bakagaburira inka zabo amashashi imisumari n’ibindi bishobora kuzigiraho ingaruka maze zikagenda zipfa buhoro buhoro. Kabagwira Domitille ndetse na Gahutu […]