Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi, ubwa Ibuka ndetse n’abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ryagacece ruri mu mudugudu wa Ryagacece, akagari ka Buhokoro mu murenge wa Gashonga ho mu karere ka Rusizi, baravuga ko imibiri 3080 y’Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe muri Mata 1994 yari imaze igihe ishyinguye muri urwo rwibutso igiye kwimurirwa mu rwibutso rwa Mibilizi na rwo ruri muri uyu murenge.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel yatangarije Bwiza.com ko iki cyemezo kije mu gihe bigaragara ko imibiri ishyinguye muri ruriya rwibutso rwa Ryagacece yatangiye kwangirika kubera ubukonje bukabije cyane buhari.

Ku bufatanye na Ibuka, CNLG n’abafite ababo bahashyinguye, bakaba baremeje ko iyi mibiri yakwimurirwa muri ruriya rwibutso rwa Jenoside rwa Mibilizi.
Aragira ati’’ ni byo imibiri yose ishyinguye muri ruriya rwibutso rwa Jenoside igiye kwimurwa nubwo tutaremeza itariki kuko itaremeranywaho kuko hari ibigitunganywa ku rwibutso rwa Mibilizi aho iyi mibiri izimurirwa.
Ubundi ikigaragara cyo ni uko ahantu ruriya rwibutso ruherereye atari heza. Ni mu ishyamba,ni ahantu bigaragara ko hakonje cyane ku buryo imibiri ihashyinguye yazangirika.
Ntabwo rero yaguma kuhaguma kuko ubona ko iguma kwangirika cyane. Ni yo mpamvu,ku bufatanye na Ibuka,CNLG n’abafite ababo bashyinguye muri ruriya rwibutso n’ubuyobozi bw’akarere, twatekereje kurwimura, tukaba twakwimurira imibiri yose ishyinguye hariya mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mibilizi.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Avuga ko hari ibigikorwa kuri uru rwibutso rwa Jenoside rwa Mibilizi rusanzwe rushyinguyemo imibiri irenga 8000 nk’uko na byo Bwiza.com yabitangarijwe n’umuyobozi wa Ibuka muri aka karere, Nkurunziza Chaste.
Ati’’ ibyo byose ni vuba ariko itariki ntiremezwa ikazemezwa bitewe n’uko turangije gahunda yo gutunganya urwa Mibilizi, rugategurwa neza ku buryo rwakwakira iriya mibiri ku buryo bihura n’ibipimo biba byemejwe.’’
Arakomeza avuga ko ibigikorwa birimo nko kuba bazabanza kurwagura kuko urundi ari ruto, n’inzira z’umwuka zidahagije zihari zigomba gukorwa neza, rukabanza gutunganywa neza mu buryo bunoze.
Ubuyobozi bw’aka karere buboneraho gushimira abarokotse Jenoside bafite ababo bashyinguye muri ruriya rwibutso ko bumvise ko ari ngombwa ko iyi mibiri yimurwa, bigaterwa n’uko mbere bigitangira byabanje kugorana kuko bamwe mu bafite ababo barushyinguyemo batakozwaga ibyo kwimura iriya mibiri bavuga ko batabona uko bajya bajya kwibukira ababo mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mibilizi cyane cyane ku bageze mu zabukuru.

Umwe mu bafite ababo bahashyinguye yavuze ko nta kibazo kuyimura kuko ari byo byiza ugereranije na hariya imibiri y’ababo ishyinguye kandi ko aho iriya mibiri izimurirwa hazaba hitaweho cyane kurushaho.
Aragira ati’’ twarabisobanuriwe turabyumva,dusanga natwe ari byiza ko imibiri y’abacu yakwimurwa igashyirwa muri ruriya rwibutso ruzaba rwaguwe, kandi n’abakuze bazajya bafashwa kugera yo nta kibazo tukibifiteho.’’

Nkuruziza Chaste avuga ko kwimura iriya mibiri ari ngombwa ikajyanwa muri ruriya rwa Mibilizi ,binajyanye na gahunda ya Leta yo kugabanya umubare w’inzibutso za Jenoside zigasigara ari nke, muri aka karere hakazasigara nke cyane zirimo uru rwa Mibilizi, urwa Kamembe n’urwa Nyarushishi.
Akomeza avuga ko ari na byiza kuko n’ubuyobozi bwa paruwasi Gatulika ya Mibilizi bwemeye gutanga isambu uru rwibutso ruzagurirwamo, aba barokotse Jenoside bafite ababo bashyinguye muri ruriya rwa Ryagacece bakaba bari basanzwe bakorera ibikorwa byinshi i Mibilizi nko kuhasengera n’ibindi, kuhibukira bikaba bitazagorana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


