minisitiri_kabombo_muadiamvita_yatangaje_ko_afc_m23_yashoboye_kwinjira_mu_itumanaho_rya_fardc-12e42

Minisitiri Muadiamvita yemeje ko M23 yinjiriye itumanaho rya FARDC

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guy Kabombo Muadiamvita, yatangaje ko umutwe wa AFC/M23 wahoboye kwinjira mu itumanaho ry’ingabo za FARDC, umenya ibyo ziri gutegura ku rugamba.

Muadiamvita yemeje aya makuru ubwo yaganiraga n’abadepite bagize Komisiyo ishinzwe igisirikare n’umutekano ku bushobozi bw’igisirikare cy’igihugu.

Yavuze ko AFC/M23 ifite itumanaho rihambaye cyane ugereranyije n’irya FARDC.

Ati: “Kubera kubura imbaraga z’itumanaho mu gihe cy’ikoranabuhanga rigezweho, ingabo ziri ku rugamba zagize ikibazo cyo kuba umwanzi yarabonaga ubutumwa bwazo, bituma ibikorwa bya gisirikare bidashoboka. Umwanzi yubatse itumanaho rifite ibikoresho bihambaye, rituma ashobora gutahura ibiganiro biba hagati y’ubuyobozi n’ingabo ziri ku rugamba.”

Raporo yateguwe n’iyi komisiyo ivuga ko Minisitiri Muadiamvita yasobanuriye abayigize ko itumanaho ari ikintu gikomeye mu gisirikare, kuko iyo ritagenze neza, uburyo urugamba rutegurwamo butagenda neza, ari byo byatumye FARDC itsindwa kenshi.

Minisitiri Muadiamvita yamenyesheje iyi komisiyo ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Leta ya RDC yaganiriye n’ibihugu by’inshuti kugira ngo bihe FARDC ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho, bidashobora kwinjirwa na AFC/M23.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *