Perezida Kagame ari kumwe na madamu Jeannette Kagame bafatanyije na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn n’umufasha we, bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Kacyiru mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mata.

Umuganda rusange wo kuri uyu wa 29 Mata 2017, aba bayobozi bawukoranye n’abaturage batuye mu murenge wa Kacyiru uri mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Mu gikorwa cyo kubaka isomero (school library) ku mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ya Kacyiru.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn na madamu we, Roman Tesfaye bageze i Kigali ku wa Kane tariki ya 27 Mata, mu ruzinduko rw’akazi aho bakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame na madamu we Jeannette Kagame.
Muri aka karere ka Gasabo aba bayobozi bakoreye umuganda, ni naho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mata, Minisitiri w’Intebe, Hailemariam Desalegn, yafunguye Ambasade ya Ethiopia mu Rwanda, ikicaro cyayo cyashyizwe i Gacuriro mu Mujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa Gatanu kandi, Perezida Kagame na Min. w’Intebe Hailemariam wa Ethiopia bashyize umukono ku masezerano 11 y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi (Rwanda & Ethiopia), arebana n’ubufatanye mu birebana n’amategeko, guhererekanya abanyabyaha, itangazamakuru n’itumanaho, uruyiruko na Siporo, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umuco, ibirebana n’imfungwa n’abagororwa, uburinganire, imicungire y’amazi, abana n’abagore.
Biteganyijwe ko uruzinduko rwa Min w’Intebe Hailemariam Desalegn na madamU we Roman Tesfaye, mu Rwanda, rugomba kurangira kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’iminsi 3 bari mu Rwanda.



Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/bwiza.com


