Kampala: Umuraperi Navio akomeje kubyara abana hanze

Sangiza iyi nkuru

Matilda, umukunzi wa Navio, umuraperi ukomeye mu gihugu cya Uganda, yibarutse umwana wa kabiri. Aba bombi babyarana batabana.
Daniel Lubwama Kigozi (Navio) nubwo atabana na Matilde, amwemera nk’umukunzi we kandi wanamuhekeye, gusa akavuga ko nta gahunda fite yo kuzarangora vuba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aganira n’ikinyamakuru Dailymonitor, mu mwaka wa 2015, Navio yagize ati: “Ndi ingaragu, nibinkundira nzarongora ku myaka 39, ubu mfite 32 (muri 2015), ndacyafite imyaka 8 imbere yo kubaho nigenga”.

new-picture-2
Abana ba Navio

Aha yanemeye ko akunda cyane Matilde, anongeraho ko asanzwe afite abandi bana hanze, umunyamakuru yaramubajije ati “waba ufite abana benshi hanze”?.
Mu kumusubiza Navio yagize ati: “Yego, mfite babiri, Liam Kisitu, five na Alyssa Nakimuli, mfite 3, bose nagiye mbabyarana n’abakobwa twakundanye”.
Ikinyamakuru Ugblizz cyo muri Uganda cyatangaje ko uyu mukunzi wa Navio yibarutse ntabwo gitangaza igitsina cy’umwana mu gihe bari basanzwe bafitanye uw’umukobwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *