Umushumba wa Kiriziya Gatolika Papa Francis , mu uruzinduko arimo mu Misiri,mbere yuko arusoza yasomye Misa i Cairo yitabiriwe n’ibihumbi by’abakirisito benshi,aboneraho no gusaba abanyamadini kwirinda ibikorwa bibi bikorwa mu izina ry’Imana .
Nkuko bbc ibitagaza ngo abaje gusenga bahuriye muri sitade, bafite amabendera banarekurira mu kirere ibipulizo by’amabara ya Vatikano, igihe Papa yinjiraga muri iyi Sitade.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uru rugendo rubaye nyuma y’ubwicanyi bwahitanye Abakristu benshi, mu nyigisho yatanze muri iyo misa akaba yasabye ko haba ukuumvikana no gushyira hamwe kw’abakirisito n’Abayisiramu.
Mw’ijambo rye yavuze ku umunsi wejo kuwa gatanu, Papa Francis, yahamagariye abayobozi b’amadini yose kwamagana ubwicanyi bukorwa mw’izina ry’Imana. Muri uru ruzinduko ku umunsi wejo yabonanye na imamu mukuru w’abayisilamu bo mubwoko bw’aba sunite d’Al-Azhar Ahmed al-Tayeb, kandi mbere yuko asoza uruzinduko rwe yaganiriye na perezida Abdel Fattah al-Sissi, ndetse na papa w’aba orthodoxe Tawadros II.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga/bwiza.com


