Oluwaseyi Babatola avuga ko mu nzozi ze aba adashaka kwibuka ibibondo yatwikiye mu nzu na nyirakure wa byo, nyuma y’umujinya yari yatewe n’umugore wararaga yamuteye umugongo.
Avuga ko yahungabanye kubera ubwo bwicanyi bw’abana 2, nyirakuru, nyina wabo ndetse na nyirarume yatwikiye mu nzu iherereye mu mujyi wa Abuja muri Nigeria.
Babatola, avuga ko nyuma yo gukora iryo bara yashatse kwiyahura ariko abuzwa n’umuvandimwe we witwa James, wanahise amuhururiza polisi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Akavuga kandi ko umujinya w’umuranduranzuzi wamujemo nyuma yo gutandukana n’umugore yasabaga gutera akabariro, aho kubiha agaciro agahita ahindukira akamutera umugongo.
Ati: “nagiye mu gihuru ngiye kwiyahura, ako kanya telefone yanjye yahise isona, umuvandimwe wanjye ambwira ko inzu yanjye irimo gushya, namubwiye ko ari njye wabikoze, mubwira ko ngiye kwiyahura, yambwiye ko bidashoboka ahita abibwira polisi iza kumufata”.
Ikinyamakuru Africatime, gitangaza ko umwe mu ba ofisiye bo muri Abijah, batangaje ko uyu mugabo atiyumvishaga ko abo yatwitse bose bapfuye, yabyemeye abonye imirambo yabo, abona kugezwa mu butabera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com


