91avfh9kuhl._ac_sl1500_.jpg

Umugabo wamaze imyaka 18 aba ku Kibuga cy’Indege cya Paris yapfuye nyuma yo gusubirayo

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo muri Irani wamaze imyaka 18 aba ku kibuga cy’indege cya Paris yasezye ku Isi y’abazima kuri uyu wa Gatandatu, itariki 12 Ugushyingo azize uburwayi ku myaka 76 .

Uyu mugabo wisanze hagati y’amakimbirane ashingiye kuri dipolomasi, Mehran Karimi Nasseri yagize agace gato k’ikibuga cy’indege cya Roissy Charles de Gaulle iwe mu 1988.

Ibyamubayeho byatumye akorwaho filime mu 2004 yiswe The Terminal, yakinwe na Tom Hanks.

91avfh9kuhl._ac_sl1500_.jpg

Nasseri yaje guhabwa uburenganzira bwo kuba mu Bufaransa, ariko birangira asubiye kuba ku kibuga cy’indege mu byumweru bike bishize, ari naho yapfiriye azize urupfu rusanzwe, nk’uko umuyobozi w’ikibuga cy’indege yabitangarije AFP.

Nasseri wavutse mu 1945 avukiye mu Ntara ya Khuzestan yo muri Iran, yabanje guhaguruka iwabo mu 1986 yerekeza i Burayi agiye gushaka nyina w’Umwongerezakazi.

file.jpg

Yamaze imyaka mike aba mu Bubiligi, amaze kwirukanwa mu bihugu birimo u Bwongereza, u Buholandi n’u Budage kubera kutagira ibyangombwa by’abinjira n’abasohoka. Nyuma yagiye mu Bufaransa, aho yagize Terminal ya 2F urugo rwe.

Aha yahamaze iminsi yandika ubuzima bwe mu ikaye kandi asoma ibitabo n’ibinyamakuru.

Inkuru ye yashimishije ibitangazamakuru mpuzamahanga n’ijisho rya Stephen Spielberg wakozemo filimi yise The Terminal, yakinnwe na Hanks na Catherine Zeta-Jones.

terminal-filmine-ilham-veren-mehran-karimi-nasseri-fransa-da-18-yil-yasadigi-havalimaninda-hayatini-kaybetti-4867.jpg

Filime imaze gusohoka, abanyamakuru baje kuvugana n’umugabo watumye Hollywood imukoraho inkuru. Ikinyamakuru Le Parisien kivuga ko igihe kimwe, Nasseri wiyise “Sir Alfred”, yatangaga ibigniro bigera kuri bitandatu ku munsi.

N’ubwo yahawe uburenganzira bwo kuba impunzi n’uburenganzira bwo kuguma mu Bufaransa mu 1999, yagumye ku kibuga cy’indege kugeza mu 2006, ubwo yajyanwaga mu bitaro kugira ngo avurwe. Ikinyamakuru Libération cyo mu Bufaransa kivuga ko nyuma yamaze igihe aba mu icumbi akoresha amafaranga yari yarabonye aturutse muri iyo filime.

_127618857_gettyimages-627630802.jpg

Umukozi w’ikibuga cy’indege yavuze ko Nasseri yagarutse ku kibuga cy’indege mu byumweru bike bishize, aho yabaga kugeza apfuye.

Uyu muyobozi yongeyeho ko bamusanze afite amayero ibihumbi byinshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *