Umugabo wanjye anshinja kutamunezeza mu buriri ngo ni uko ntafite iminwa minini- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Ni akumiro pe, urugo ndabona runaniye, gusa mbona ari rusange ariko kubera Imana hari igihe wenda bizashira.

Nitwa Jacqueline, Ntuye mu Ntara y’amajyepfo, narize mfite n’akazi karaho ariko kadakomeye.

N’umugabo wanjye yarize ariko we arikorera, abana dufite ni babiri, umukuru afite imyaka icyenda, umuto ni Ine.

Mu myaka igera ku 10 tumaze tubana, ntabwo yemera ko munezeza mu buriri, ku ruhande rumwe navuga ko ari amahirwe kuba yarabimbwiye ariko ku rundi byatumye nitekerezaho cyane sha.

Ni kenshi nabonaga agenda ahinduka, nkabona ntakinashishikajwe n’akabariro, ariko byose nabimenye umunsi twashwanaga, tugatongana akagera n’aho anshinja kutamunezeza ngo ni uko imunwa yanjye ari mito.

Ubwo sinzi ikigero yashingiyeho avuga ko ari mito, gusa yabihuje n’uko ngo iminwa minini iba inagaragaza umugore ufite igitsina kinini, gusa byose nkeka ko nta gipimo fatizo umuntu yagenderaho avuga ko uyu afite iminwa minini, ngo mito, igitsina kinini cyangwa igito.

Ndabashimiye, nyuma y’ibi birimo kumbaho nakora iki?

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *