Umugabo wari ufite ubwenge nk’ubw’umwana wishe abantu 3 muri 94 yatewe urw’ingusho

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo muri Leta ya Missouri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, impirimbanyi zasabiraga imbabazi zivuga ko yishe abantu batatu mu 1994 kubera ikibazo yavukanye cy’ubwenge, yishwe atewe urw’ingusho.

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 05 Ukwakira nibwo uyu mugabo witwa Ernest Johnson yatewe urw’ingusho nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwanze gusubika iki gihano mu masaha ya kare kuri uwo munsi.

Papa Francis ubwe, n’abandi bantu babiri mu bagize inteko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari mu basabiye imbabazi uyu mugabo w’imyaka 61.

Uyu mugabo w’umwirabura yishe abakozi batatu ba ‘depot’ y’ibicuruzwa mu bujura bwabaye mu 1994.

Abamuburanira bavugaga ko adakwiye guhabwa igihano cy’urupfu kuko ibipimo byinshi by’ubwenge (IQ) byerekanye ko afite ubwenge nk’ubw’umwana ndetse asoma nk’umwana wiga mu wa gatatu w’amashuri abanza.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko yavukanye indwara yitwa ‘foetal alcohol syndrome’ yakuye kuri nyina wanywaga inzoga bikabije igihe yari amutwite.

Mu 2008 yabazwe ikibyimba mu bwonko bituma bamuvanamo 1/5 cy’imikaya igize ubwonko bwe.

Abamuburanira bashingiraga ku mwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga wo mu 2002 uvuga ko guhanisha urupfu Abanyamerika bafite ibibazo byo mu mutwe binyuranyije n’Itegekoshinga ribuza “ibihano by’ubugome kandi bidasanzwe”.

Ibi ariko ntibyabujije urukiko rukuru rwa Amerika kwanga kuvanaho igihano cyakatiwe Johnson mu mwaka ushize. Guverineri wa Missouri w’umurepubulikani nawe yanze kubuza ko ahabwa iki gihano gisumba ibindi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *