Umugabo witwaje imbunda yafashe bugwate abakozi muri banki y’i Beirut mu murwa mukuru wa Liban, wibasiwe n’ibibazo by’ubukungu, anatera ubwoba ko aza kwitwika nadahabwa amafaranga yari yarazigamye.
Kuri uyu wa Kane, uyu mugabo yinjiye mu ishami rya Banki Nkuru muri Beirut mu karere ka Hamra yitwaje akajerekani karimo peteroli. Yafashe bugwate abakozi batandatu cyangwa barindwi bakora muri banki, nk’uko umwe mu bayobozi utifuje kumenyekana yabitangaje.
Uyu muyobozi yavuze ko uyu mugabo kandi yarashe amasasu atatu yo gukanga. Ibitangazamakuru byaho byatangaje ko uyu afite muri iyi banki 200.000 by’amadolari.
Abayobozi bagerageje gushyikirana n’uyu mugabo, mu gihe abasirikare, n’abapolisi bo mu nzego z’umutekano z’imbere mu gihugu, ndetse n’inzego z’ubutasi bagose ako gace.
Murumuna w’uyu mugabo, na we wari uri aho, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika ko umuvandimwe we yashakaga gukuramo amafaranga ye kugira ngo yishyurire se amafaranga yo kwivuza ndetse n’ibindi bikenewe mu muryango.
Atef al-Sheikh Hussein yabwiye ibiro ntaramakuru ati: “Umuvandimwe wanjye ntabwo ari umugizi wa nabii, ni umuntu wiyubashye.” “Afata ibyo afite mu mufuka we kugira ngo abihe abandi.”
Iyi nkuru iravuga ko amabanki yo muri Liban, afite ikibazo cy’ubukungu butigeze bubaho mu mateka yacyo ya vuba, aho yashyizeho umubare ntarengwa w’amafaranga y’amahanga umukiriya wayo yemerewe kubikuza bituma amafaranga y’abaturage benshi asa nk’afatiriwe nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa Al Jazeera wari uri hanze y’iyi banki y’i Beirut.


