Umugabo yishe umwana we w’ikinege amuziza ko ari umuswa

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ushize, Igipolisi cya Repubulika ya Demokarasi yaa Congo cyataye muri yombi umugabo uzwi ku izina rya “semi robot ” ushijwa kwica umwana we amuziza ko atakoze umukoro wo mu rugo .

Nk’uko abatangabuhamya babitangaje, ngo uyu mugabo wari wasinze mu ijoro ryo kuwa Kabiri ushize, yatashye mu ma saa yine z’ijoro abyutsa umwana we w’imyaka 12 ngo amufashe gukora umukoro wo mu rugo.

Nyuma yo kubona ngo uyu mwn we w’umuhungu witwa Joyce wigaga mu mwaka wa munani w’amashuri abanza atari umuhanga bihagije, yaramwadukiriye atangira kumuhondagura kugeza ubwo amupfumuye ijosi akoresheje urwuma yari afite mbere yo guhita ahunga.

Iyi nkuru dukesha urubuga Le Phare ivuga ko uyu mugabo yasize uyu muhungu we w’ikinege mu kidendezi cy’amaraso, arahunga umwana aza gupfa kubera gushiramwo amaraso.

Uyu rero yaje gufatwa bukeye bwaho, abaturage baturanye basaba ko urubanza rwe rwazabera mu ruhame ubutabera bugatangwa ku mugaragaro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *