Umuganga mu mazi abira nyuma yo gutangaza ko umurwayi yapfuye bagasanga yitemberera -Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Ku munsi wejo tariki 29 Kamena 2018 nibwo hasakaye inkuru y’umuganga  ukora ku bitaro bya Kiambu Hospital watangaje ko umurwayi wari urwariye muri ibyo bitaro yitabye imana nyuma yo kwimurirwa ku bitaro bya Gatundu gusa byaje kugaragara ko aya makuru yari ibinyoma.

Uyu muganga utatangajwe amazina, yatangaje ko umurwayi witwa Ngugi yapfuye nyuma gato yimuriwe  ku bitaro byitwa Gatundu ho mu gihugu cya Kenya ari naho bivugwa ko yaje kugwa.

Hari hashize iminsi i tatu umuryango wuyu Ngugi ubwiwe inkuru y’inshamugongo ko umuntu wabo yapfuye byabaye ngombwa ko bakora ibishoboka byose  kugira ngo bajye kuzana umurambo ndetse bari bamaze no gutunganya imva iri bushyingurwemo Ngugi, mu kugera ku buruhukiro bw’ibitaro basanga Ngugi ni muzima ari kugenda bagatungurwa.

isanduka
Baje gufata umurambo bakubitwa n’inkuba basanze uri kugenda

Nkuko tuko.co.ke dukesha iyi nkuru ibitangaza ngo umryango wa Ngugi wahise uytanga ikirego kuri polisi kugirango hakorwe iperereza ku muganga watangaje ko Ngugi yapfuye kandi ari ibinyoma.

Uhagarariye umuryango wa Ngugi yagize ati”Muganga yatumenyesheje ko Ngugi yapfuye ndakeka ni mu minsi ibiri ishize ntakindi twari gukora uretse gucukura imva ndetse tukagura n’isanduka yo gushyinguramo umuntu wacu gusa ibyo twasanze kubitaro bitandukanye n’ibyo twabwiwe. Uyu muganga agomba gukurikiranwa mu maguru mashya”

hosptl
Umuganga wo kubitaro bya Kiambu watangaje ko Ngugi yapfuye agiye gukurikiranwa

Minisitiri w’ubuzima mu gihugu cya Kenya Joseph Murega yavuze ko minisiteri ayobora ifatanyije na polisi bagiye gukurikirana uyu muganga bakamenya impamvu yamuteye kubeshya uyu muryango.

yagize ati “ubu twamaze gutangira iperereza ku mpamvu yatumye umuganga abeshya uyu muryango”

Igihugu cya Kenya ni kimwe mu bihugu bigize umugabane w’Afurika gusa hakunze ku mvikana inkuru zidasanzwe cyaneko usanga haba abantu bingeri zitandukanye bigatuma ibyo bakora rimwe narimwe biba bidasanzwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *