Umugore wa Jean Bigirimana uri mu buhunzi mu Rwanda, nta cyizere agifite cyo kuzamubona

Sangiza iyi nkuru

Umugore wa Jean Bigirimana uri mu buhunzi mu Rwanda, nta cyizere agifite cyo kuzamubona

Umunyamakuru Jean Bigirimana wari umunyamakuru wa Iwacu, yaburiwe irengero mu mwaka wa 2016, kuva icyo gihe ashakishwa, umugore we, Godeberte Hakizimana avuga ko nta cyizere agifite cyaba icyo kumubona ari muzima cyangwa yarapfuye.

Godeberte yasigiwe na Bigirimana abana babiri, bakaba barahungiye mu Rwanda nyuma y’ibura ry’umugabo we, nabo bagasigara batotezwa. Hamwe n’umuryango bavuga ko bagiye gutegura ikiriyo ku nshuro ya gatatU.

Nk’uko bitangazwa na SOS Medias/ Burundi, Godeberte avuga ko yahunze 2017 nyuma yo gushyirwa ku iterabwoba, abwirwa amagambo y’uko mu gihe cyose azaba akiri ku butaka bw’u Burundi na we azacishwa mu rihumye. Ahamya ko ubu yiyemeje guhindura ubuzima.

Ati “Imyaka itatu ni igihe kirekire. Kirekire by’umwihariko. Natakaje icyizere cyose cyo kuba namubona ari muzima cyangwa yarapfuye. Ubu twiteguye guhindura paji y’ubuzima n’ubwo bwose bitoroshye”.

Ndifuza gutangira ubundi buzima bushya, ku bw’ibyo ndifuza mbere na mbere ngo mbanze ntegura ikiriyo gishobora kuzajya gihoraho cyangwa kuba ari cyo cya nyuma. Ibibazo nahuye nabyo buri gihe bihora ari bimwe, ni ukubura umwanzuro”.

Akomeza avuga ko na n’ubu atarabona icyo asubiza abana be mu gihe bahora bamubaza ‘Papa ari he, yagiye he?’ bityo ngo akaba yiteguye kubabwiza ukuri ko yagiye kandi atazagaruka.

Jean Bigirimana, umunyamakuru wari ufite imyaka 37 akaba na se w’abana babiri bakiri bato, yaburiwe irengero tariki ya 22 Nyakanga 2016, agana i Bugarama, agace k’i Burasirazuba bw’u Burundi kari muri kilometero 30 mu murwa mukuru Bujumbura. Icyo gihe yari asezeranyije umugore we ko agiye gutaha bagasangira ifunguro rya saa sita.

Bamwe bavuga ko yafashwe n’abantu bikekwa ko ari abagize urwego rw’igihugu rushinzwe ubutasi (SNR), bivugwa ko rukoreshwa na Perezida w’iki gihugu, nyuma bakamujyana mu modoka ifite ibirahure bitabona bakamujyana ahantu hatazwi, kugeza ubu nta muntu uzi amakuru ye.

jea
Jean Bigirimana wabuze afite imyaka 37

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *