Rachel ahanagura amarira mu maso mu gihe yifatanyaga n'abandi mu isengesho

Umugore wa Perezida Ruto yapfukamye hasi, atakambira Imana ngo ikize Kenya inzara

Sangiza iyi nkuru

Rachel Ruto, umugore wa Perezida William Ruto wa Kenya, yapfukamye hasi, atakambira Imana kugira ngo ikize Kenya amapfa n’inzara byugarije abatuye mu gihugu cye.

Ni mu gihe kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023 yayoboraga isengesho ryo ku rwego rw’igihugu ryo gusaba Imana gukiza Kenya ibibazo ifite. Ryabereye kuri sitade ya Nyayo mu murwa mukuru, Nairobi.

Imbere y’abayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu, abanyamadini n’amatorero ndetse n’abandi bifatanyije na bo muri iri sengesho, Rachel yasenze, arapfukama, batakambira Imana ngo bayisaba kumva amarira y’Abanyakenya.

Rachel ahanagura amarira mu maso mu gihe yifatanyaga n'abandi mu isengesho
Rachel ahanagura amarira mu maso mu gihe yifatanyaga n’abandi mu isengesho

Kenya imaze igihe kirekire yugarijwe n’amapfa yivanze n’inzara. Visi Perezida, Rigathi Gachagua, tariki ya 8 Mutarama 2023 yabwiye Imana ko kuva yajya kuri inshingano, ahora asabiriza kugira ngo Abanyakenya babone ibyo barya.

Gachagua mu isengesho imbere y’umusozi wa Mount Kenya, icyo gihe yagize: “Kuva naba Visi Perezida, nahindutse umusabirizi. Igihe cyose nkimara nsaba abanyamahanga ibiryo, harimo n’abadukolonije. Birashengura ariko nta yandi mahitamo kuko ntabwo twareka ngo abantu bacu bapfe.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *