Umugore wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denise Nyakeru Tshisekedi, yasabye ko umuganga wagaragaye ahohotera umubyeyi wari umaze kubyara ahanwa by’intangarugero.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uwo muganga akubita inshyi nyinshi uwo mubyeyi wari wambaye ubusa; nyuma yo kubyarira mu bitaro bikuru bya Kinkole biherereye mu mujyi wa Kinshasa.
Bijyanye no kuba ibyabaye byarabereye ahantu hagenewe gutanga ubuvuzi no kurengera ubuzima bw’abarwayi, byatumye benshi bibaza ku rwego rw’imyitwarire y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, mu gihe abandi basabiye umuganga gufungwa akaryozwa ariya makosa.
Denise Nyakeru abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yamaganye ihohiterwa ry’indengakamere ryakorewe uriya mubyeyi, aryita igikorwa gikomeye kinyuranyije n’uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ku bagore bari mu bihe byihariye byo kubyara.
Yagize ati: “Ibikorwa nk’ibi ntibikwiye gusigira umuntu n’umwe ituze. Ni amashusho ateye agahinda kandi atihanganirwa na gato.”
Nyakeru yasabye inzego zibishinzwe, zirimo urwego rw’ubuzima, ubutabera ndetse n’iziharanira uburenganzira bwa muntu, gukora iperereza ryihuse kandi ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.
Yashimangiye ko ari ngombwa ko uwakorewe ihohoterwa ahabwa ubufasha bukwiye, haba mu buvuzi no mu rwego rw’imitekerereze, ndetse hakanamenyekana neza abari inyuma y’iki cyaha.
Yunzemo ati: “Hagomba gufatwa ibyemezo bikomeye, byihuse kandi bitanga urugero. Ubutabera bugomba kuboneka.”
Denise Nyakeru kandi yagaragaje ko yifatanyije n’uwakorewe ihohoterwa, amwizeza ko ubuyobozi buzamuba hafi kugira ngo abone ubutabera n’ubufasha akeneye muri ibi bihe bikomeye.


