Umugore wanjye yansebeje mu bantu numva ngo mfite igitsina gito

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe nari maze iminsi mfite akanyamuneza mu mutima ndetse ntuje, nahisemo gufata umugore wanjye n’umwana tujya mu karuhuko ariko ntibyaje kungendekera uko nabyibwiraga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo twageraga aho tugomba kuruhukira, haje inshuti y’umugore kandi muzi uko abagore bakunda kuvugavuga. Nabahaye akanya baraganira bavuga ku ngingo zitandukanye, ariko nyuma naje gutambuka mu cyumba ngiye gufata imbuto ngo ndye, numva bari kumvugaho.
Ubwo nahagaze gato numva umugore w’umushyitsi abajije umugore wanjye ati”uriya mugabo wawe ameze nk’uwabasha kwitwara neza, …” umugore wanjye yahize amusamira hejuru agira ati”yitwara neza yitwara neza iki n’uburyo afite igitsina gito . Ariko iyo ikibazo kiba ari icyo gusa ntihaniyongereho kuba mu masegonda aba arangije…”
Umugore wanjye yarakomeje avuga uburyo mfite igitsina kigufi ku buryo yumva uburyohe bigoranye ndetse ko ntamuhaza, kandi mu by’ukuri ndamukunda ndetse numva nta ko mba ntagize.
Kuva ubwo nahise ntekereza ko yaba akunda abagabo bafite ibitsina birebire ndetse numva nta cyo mbashije kandi nkora ibishoboka byose ngo mushimishe.
Umugore wanjye tubyaranye rimwe, ni mwiza kandi ndamukunda ariko ibyo yabwiye mugenzi we niyumvira byanteye ubwoba kuko baransetse kandi numva igihe icyo ari cyo cyose yajya mu bandi bagabo kuko we ntamuhaza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nimungire inama y’uko nabyitwaramo kuko nsigaye numva naratakaje ikuzo imbere ye ndetse no kurebana mu mason na we birangora ariko ntabwo azi ko namwumvise na mugenzi we bari kunseka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *