Umugore washatse guhagarika ubukwe bw’umucungagereza yabeshye ubuyobozi_MIGEPROF

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango kuri uyu wa 22 Nzeri 2020 yatangaje ko umugore witwa Manishimwe Marie Grace washatse guhagarika ubukwe bw’umucungagereza witwa Dusengimana Vincent avuga ko ari umugabo we, yabeshyaga.

Tariki ya 18 Nzeri 2020, ni bwo Yawe TV yashyize hanze videwo igaragaza Manishimwe yinjira mu cyumba Dusengimana n’umukunzi we bari bagiye gusezeraniramo, tariki ya 17 Nzeri 2020 ku Murenge wa Mageragere.

Uyu mugore yavugagaga ko yashakanye na Dusengimana ukora kuri Gereza ya Mageragere mu 2012, basezeranira mu Murenge wa Bumbogo mu 2013 ndetse babyaranye.

Yavuze ko Dusengimana yaherukaga mu rugo mu mudugudu wa Gisasa, Akagari ka Ngara mu Karere ka Gasabo muri Gashyantare 2020, ngo yaje kumubwira ko kuri Gereza babashyize mu kato.

Ngo yaje kugira amakenga ubwo yabyaraga umwana, Dusengimana ntajye kumwita izina, ajya kumureba kuri Gereza ariko ntiyemerewe kumureba.

Ku munsi Dusengimana yari agiye gusezeraniraho, mu masaa tanu Manishimwe yabwiwe ko umugabo we agiye gusezerana n’undi mugore, atira imyenda ajya kubahagarika.

Yagezeyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Mageragere amusaba ko yajya kuzana ibyangombwa byemeza ko yasezeranye na Dusengimana, gusa ngo yageze ku biro by’Umurenge wa Rwimbogo, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage amubura ku rutonde rw’abasezeranye.

MIGEPROF yagize icyo imuvugaho

Iyi Minisiteri yatangaje ko yakurikiranye iki kibazo, igasanga Manishimwe atanditse mu bitabo by’irangamimerere by’abasezeranye kubana byemewe n’amategeko, “kandi nawe yaje kwemera ko atasezeranye imbere y’amategeko.”

MIGEPROF yakomeje ivuga ko uyu mugore yemeye ko yabeshye ubuyobozi bw’Umurenge wa Mageragere kugira ngo atambamire isezerano rya Dusengimana kuko bafitanye abana babiri.

Mu butumwa busoza, MIGEPROF yagize iti: “Dufatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Bumbogo ari naho atuye; twaramuganirije, tumusobanurira icyo amategeko ateganya mu kurengera abana yabyaranye n’uriya mugabo harimo kubaha indezo.”

Abana 2 Manishimwe Marie Grace yabyaranye na Dusengimana Vincent banditswe mu bitabo by’irangamimerere nk’uko MIGEPROF yabyemeje.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Umugore washatse guhagarika ubukwe bw’umucungagereza yabeshye ubuyobozi_MIGEPROF
    Ariko abagabo barahemuka abana 2 bose koko!!!!!!!!!!

    1. Umugore washatse guhagarika ubukwe bw’umucungagereza yabeshye ubuyobozi_MIGEPROF
      Nikikemeza ko abana arabe. Byihorere umugore niwe umenya se wu
      Mwana

    2. Umugore washatse guhagarika ubukwe bw’umucungagereza yabeshye ubuyobozi_MIGEPROF
      Nikikemeza ko abana arabe. Byihorere umugore niwe umenya se wu
      Mwana

  2. Umugore washatse guhagarika ubukwe bw’umucungagereza yabeshye ubuyobozi_MIGEPROF
    Ariko abagabo barahemuka abana 2 bose koko!!!!!!!!!!

  3. Umugore washatse guhagarika ubukwe bw’umucungagereza yabeshye ubuyobozi_MIGEPROF
    Nk’aba bacontre success bajye baryozwa uburiganya. Ngo yatiye imyenda??? Ahubwo se mwabonye uko umwana yari yambaye neza? Yagiye kumuhingana yambaye kuriya se???? Mutekereze uyu ari umugore mubana mu rugo kandi mugomba kubana akaramata?????

  4. Umugore washatse guhagarika ubukwe bw’umucungagereza yabeshye ubuyobozi_MIGEPROF
    Nk’aba bacontre success bajye baryozwa uburiganya. Ngo yatiye imyenda??? Ahubwo se mwabonye uko umwana yari yambaye neza? Yagiye kumuhingana yambaye kuriya se???? Mutekereze uyu ari umugore mubana mu rugo kandi mugomba kubana akaramata?????

  5. Umugore washatse guhagarika ubukwe bw’umucungagereza yabeshye ubuyobozi_MIGEPROF
    Aka ni akarengane gakomeye kuba umugabo ata umugore yashatse ari umukobwa bagashakana imitungo,akamubyaza abana yarangiza akajya gusezerana n’undi bikakiranwa yombi ngo n’uko batateye igikumwe! Igikumwe kirenze amasura y’abana babyaranye n’ikihe muby’ukuri!!! Leta we, ukwiye kurenganura aba babyeyi babura ibyo bavunikiye bikajya kwitirirwa abandi, abahisemo gushakana bakwiye kujya bagenda batajyanye ibintu bakajya gushaka ibyabo, kuko kubuza umuntu kurongora, cg kurongorwa ntawabivamo ! Igikumwe si urukundo, byabaye politike muzabireke !

  6. Umugore washatse guhagarika ubukwe bw’umucungagereza yabeshye ubuyobozi_MIGEPROF
    Aka ni akarengane gakomeye kuba umugabo ata umugore yashatse ari umukobwa bagashakana imitungo,akamubyaza abana yarangiza akajya gusezerana n’undi bikakiranwa yombi ngo n’uko batateye igikumwe! Igikumwe kirenze amasura y’abana babyaranye n’ikihe muby’ukuri!!! Leta we, ukwiye kurenganura aba babyeyi babura ibyo bavunikiye bikajya kwitirirwa abandi, abahisemo gushakana bakwiye kujya bagenda batajyanye ibintu bakajya gushaka ibyabo, kuko kubuza umuntu kurongora, cg kurongorwa ntawabivamo ! Igikumwe si urukundo, byabaye politike muzabireke !

  7. Umugore washatse guhagarika ubukwe bw’umucungagereza yabeshye ubuyobozi_MIGEPROF
    Uyu mugore ni intwari kko uyu mugabo buriya yari yaranze kwandikisha abana mugore c wowe umushatse ko mbona utwite witwaje iki kizatuma ataguta? Harya ngo nugusezerana? Isezerano c riruta kwanga amaraso ye! Byibura namwe mwahasebeye ariko we intego ye ayigezeho abana baranditswe kuri se!

  8. Umugore washatse guhagarika ubukwe bw’umucungagereza yabeshye ubuyobozi_MIGEPROF
    Uyu mugore ni intwari kko uyu mugabo buriya yari yaranze kwandikisha abana mugore c wowe umushatse ko mbona utwite witwaje iki kizatuma ataguta? Harya ngo nugusezerana? Isezerano c riruta kwanga amaraso ye! Byibura namwe mwahasebeye ariko we intego ye ayigezeho abana baranditswe kuri se!

  9. Umugore washatse guhagarika ubukwe bw’umucungagereza yabeshye ubuyobozi_MIGEPROF
    AKABURIYE MU ISIZA NTIKABONEKA MU ISAKARA. NAWE WA KABIRI IRANGE NIRIGUSHIRAHO AZAGUTA .UJYE URYA URI MENGE.

  10. Umugore washatse guhagarika ubukwe bw’umucungagereza yabeshye ubuyobozi_MIGEPROF
    AKABURIYE MU ISIZA NTIKABONEKA MU ISAKARA. NAWE WA KABIRI IRANGE NIRIGUSHIRAHO AZAGUTA .UJYE URYA URI MENGE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *