Umuhanzi Babo ufite inkomoko mu Rwanda yaretse gukina muri Bayern Munich ahitamo gukora umuziki

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Babo, uba mu Budage ariko ufite inkomoko mu Rwanda, yatangaje ko mbere yo kwinjira mu muziki yabanje kuba umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru aho yakinnye no mu ikipe ya FC Bayern Munich y’abagore.

Babo yatangarije Bwiza.com ko avuka ku mubyeyi umwe w’Umunyarwandakazi ndetse na se w’umudage, kuri ubu atuye mu gihugu cy’Ubudage, uretse ko amaze iminsi mu biruhuko mu gihugu cy’u Rwanda.

Ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye yise “ Friday” yakoranye na musaza we uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “ Charmant”, yaboneyeho kudusangiza ubuzima yanyuzemo mbere yo kwinjira mu ruhando rwa muzika, aho yabanje kuba umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru.

Yagize ati” Njye nyiri muto niyumvagamo kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru, ndi umwana najyaga nihisha ababyeyi nkajya gukina umupira, mfite imyaka icyenda nibwo ababyeyi banjye banjyanye kuba mu Budage, nabwo nkomeza gukunda gukina umupira, mu budage nahuriyeyo n’abantu batandukanye, barimo abatoza bazwi cyane mu gutoza abakiri bato.

Bamwe muri bo babonye impano yanjye mu mikino y’amashuri, baramfata banshyira mu makipe y’abana y’abakobwa, kugeza ubwo ikipe zikomeye mu budage zaje gushakamo abakinnyi, FC Bayern Munich iramfata ndayikinira nk’imyaka 3”.

Babo na Urban Boys

Babo na Urban Boys

Babo yakomeje avuga ko agize imyaka 14, aribwo yiyumvisemo impano yo kuririmba, biba ngombwa ko ahagarika gukina umupira w’amaguru akinjira mu muziki.

Uyu muhanzi avuga ko abatoza be bababaye cyane, ndetse na nyina arababara, ariko kuri we ngo yagombaga gukora icyo umutimanama we umuyoboramo ku buryo atabyicuza.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Babo yamenyekanye mu Rwanda kubera indirimbo yakoranye n’itsinda rya Urban Boyz, bise “Ich Liebe Dich”, si iyo yonyine kuko yanakoze izindi ndirimbo zirimo “ I want You Back”, “u Rwagasabo” “That’s my life” ndetse na “Friday” aheruka gushyira hanze.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Jean de Dieu Dushimimana — bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *