Umuhanzi Chris Brown ari mu mazi abira ashinjwa gukubita no guterabwoba umukunzi we

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wo muri Amerika uzwi ku mazina ya Chris Brown ari mu mazi abira akurikiranyweho ibyo ashinjwa n’uwahoze ari umukunzi we, Karrueche Tran umushinja kumugirira nabi ariko ntahite abimenyesha inzego zibishinzwe nyuma akanamwoherereza ubutumwa bugufi amubwira ko azamwica.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2017, nibwo urukiko rwa Los Angeles rwanzuye ko uyu muhanzi agiye gufungishwa ijisho ku buryo aho azagaragara yegereye cyangwa akurikiye uyu mukobwa azahita afungwa.
Tran ashinja uwahoze ari umukunzi we Chris Brown kumukubita mu minsi yashize akanamuhirika ku masikariye ubwo bari bahuriye mu nyubako imwe mu mujyi ariko akabura uko ahita yitabaza inzego za Polisi nyuma akanamwoherereza ubutumwamuri iyi minsi amubwira ko azamwica.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mukobwa w’umunyamideri yatangaje ko Chris Brown agenda abwira abantu ko azamugirira nabi mu gihe nta wundi muntu bari kumwe kandi akaba akomeje kumwanga.
Nta makuru yeruye yatanzwe ku cyo aba basitari bo muri Amerika baba bari gupfa uretse kuba barigeze gukundana nyuma bakongera bagatandukana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *