Umuhanzi Diamond ati: “Ubu ndi umupapa w’abana babiri”- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Ku wa mbere tariki ya 5 Ukuboza 2016, nibwo inkuru zasakaye ko umuherwe Zari Hassan yibarutse umwana (umuhungu) wa kabiri w’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, ubu uyu mugabo akaba abyemeza ko ari umubyeyi w’abana 2 .
d1
Abinyujije ku rukuta rwe twa Twitter ndetse akanabigaragarisha ifoto, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ukuboza Diamond yagize ati: “Ndi umupapa, nibarutse umwana wa kabiri”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ukubyara k’uyu mugore w’umuherwe, kwatunguye benshi bamwibazaho dore ko Latiffah Dangote, umwana yaherukaga kubyara atari yuzuza imyaka 2, yabonye izuba ku wa 6 Kanama 2015. Ubu afite umwaka n’amezi 4.
d2
Zari yabanye na Diamond yari afite undi mugabo w’Umugande babyarenye abana 3, ubu akaba ari umubyeyi w’abana 5 harimo n’aba 2 ba Diamond.
Latiffah Dangote, akivuka byateje impaka nyinshi bivugwa ko atabyawe na Diamond, biza kurangira hakoreshejwe ibizamini by’amaraso ADN, asanga ari uwe (imfura ye).

d3
Latiffah Dangote, imfura ya Diamond Platnumz

d4
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *